RFL
Kigali

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia agiye mu nama y'Afurika Yunze Ubumwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/02/2024 9:53
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yageze muri Ethiopia aho yagiye kwitabira inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.



Kuri uyu Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yageze muri Ethiopia agiye kwitabira inama ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union).

Iyi nama y'iminsi ibiri Perezida Kagame yitabiriye iteganyijwe kubera i Addis Ababa muri Ethiopia ahari icyicaro cy'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe.

Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bazaganira ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika birimo ikibazo cy'umutekano mu bihugu bitandukanye n'iterambere ry'Afurika. Iyi nama izagaruka ku guteza imbere Uburezi mu bihugu by'Afurika.

Ni inama igiye kuba ku mugabane w'Afurika hagaragara ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kubera imirwano hagati ya FARDC na M23.

Mu gihugu cya Senegal naho umwuka mubi muri Politike uratutumba nyuma y'aho Perezida  Macky Sall w'icyo gihugu yari yasubitse amatora, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwakamwamaganira kure ndetse bigabije imihanda barigaragambya, gusa ubu Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu yamaze gukuraho icyemezo cya Perezida cyo guhagarika amatora.

Mu Burengerazuba bw'Afurika naho umwuka muri Politike ntiwifashe neza nyuma y'uko ibihugu bya Burkina Faso Mali na Niger abasirikare bahiritse Ubutegetsi ndetse ibyo bihugu bikivana mu Muryango w'Ubukungu mu Burengerazuba bw'Afurika biwushinja gukorera mu kwaha kw'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi n'uburayi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azafata Ijambo muri iyi nama nk'uwuyoboye Komisiyo yahawe inshingano z'amavugurura y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe akagaragaza intambwe imaze guterwa mu nshingano yahawe.



Perezida Kagame yageze muri Ethiopia 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND