RURA
Kigali

APR FC yanganyije na Gasogi United, Bacca ahusha penariti - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/02/2024 17:57
0


Ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0, mu mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'amahoro.



APR FC yatangiye ikina neza ndetse izakubona Penariti ariko Alain Kwitonda Bacca ayitera mu buganza bya Dauda ufatira Gasogi United. Umukino wo kwishyura uzaba tariki 21 Gashyantare, ikipe ya Gasogi United ikaba ariyo izakira

UKO UMUKINO WAGENZE

90+5" Umukino urarangiye

90" Iminota isanzwe y'umukino irarangiye, umusifuzi akaba yongeyeho 5 y'inyongera. 

Amafoto agaragaza uburyo Kwitonda Bacca yahushije penariti

84" Gasogi United nayo yongeye gusimbuza, Nshimiyimana Marc Govin yinjiye mu kibuga asimbuye Hamiss Hakim

82" APR FC ikoze izindi mpinduka, Danny Ndikumana yinjiye mu kibuga asimbuye Apam 

76" Gasogi United ikoze izindi mpinduka, Mbirizi Eric wagize ikibazo cy'imvune, avuye mu kibuga asimburwa na Mugisha Rama Joseph

69" Amakipe akomeje kubura gica, umukino biracyari ubusa ku busa

62" Gasogi United nayo ikoze impinduka, Niyongira Danny yinjiye mu kibuga asimbuye Lisere Cedric Lisombo

61" APR FC ikoze impinduka, Niyomugabo Claude, Alain Kwitonda Bacca na Yannick Bizimana bavuye mu kibuga, baha umwanya Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Shaiboub.

58" APR FC ihushije Penariti. Kwitonda ateye penariti igwa mu biganza by'umunyezamu wa Gasogi United Dauda

57" APR FC ibonye penariti nyuma y'ishoti rikomeye ritewe na Niyibizi Ramadhan myugari wa Gasogi United Udahemuka awukozaho akaboko

45" Igice cya kabiri kiratangiye

45+1" Igice cya mbere kirarangiye amakipe aragaruka nyuma y'iminota 15

45" Mbirizi yari ajyanye Gasogi kuruhuka imeze neza, ku ishoti atereye mu kibuga hagati ugendera ku muvuduko ukomeye, umupira Pavelh akozaho intoki ujya muri koroneri itagize icyo itanga.

45" Umusifuzi yongeyeho umunota umwe kugirango amakipe ajye kuruhuka

37" Bizimana Yannick ashatse gutungura umunyezamu wa Gasogi United Dauda, arekura ishoti ariko myugariro we akoza ho akaguru umupira ujya hanze

Umukino biracyari ubusa ku busa ku mpande zombi, gusa APR FC irimo gushaka igitego cyane 

18" APR FC irimo gusatira, ibuze igitego ku mupira uzamukanwe na Ishimwe Christian awukata ashaka Bacca, ariko Dauda umunyezamu wa Gasogi, awushyira muri koroneri akoresheje ibimfunsi

Imvura itangiye kubwa, abafana bari mu gice kidatwikiriye, bakaba bahavuye berekeje ahatwikiriye

08" APR FC igushije igitego ku mupira ukomeye utewe na Bacca, ariko umunyezamu wa Gasogi United awunaga muri koroneri

18:01" Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda, aho tugiye kubana mu mukino ubanza wa 1/4 APR FC yakiriyemo Gasogi United

17:55" Abakinnyi ku mpande zombi bavuye mu rwambariro mu kanya umukino uraba utangiye

Abakinnyi 11 Gasogi United igiye kubanza mu kibuga

Dauda Ibrahima

Niyitegeka Idrissa

Udahemuka J de Dieu

Iradukunda Axel

Muderi Akbar

Lisere Cedric Lisombo

Hakizimana Adolphe

Mbirizi Eric

Kabanda Serge

Karenzi Bucyocyera

Hamiss Hakim

 

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh Ndzila

Niyomugabo Claude

Niyigena Clement

Nshimiyimana Yunusu

Ishimwe Christian

Ndayishimiye Dieudonne

Nshimiyimana Ismael

Niyibizi Ramadhan

Apam Bemol

Kwitonda Alain

Bizimana Yannick

Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, ukaba uributangire ku isaha ya SAA 18:00 pm. Ni umukino ugiye gukira umukino wabaye mbere, aho Police FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0.

APR FC itaratsindwa umukino n’umwe muri Peace Cup na Shampiyona, igiye kwakira Gasogi United iherutse gusezera mu mupira w’amaguru mu Rwanda ariko nyuma ikaza kugarukamo. Mu mikino ya 1/8, APR FC yasezere AS Kigali, mu gihe Gasogi United yasezereye Muhazi United.

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND