Mike Kirenga uzwi ku izina rya Khire, umuhanzi ukizamuka, yashyize hanze amashusho y’indirimbo, yagarutse ku mvune z’abahanzi ndetse n’ubushobozi yifitemo ariko ataragaragaza kubera amikoro.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Khire yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ahumuriza abantu bakizamuka mu ruganda rw’imyidagaduro ariko bakazitirwa n'ubushobozi budahagije.
Uyu musore washyize hanze Piano Version y'indirimbo A.I.M (art in me) yayisobanuye ati “Iyi ndirimbo irasobanura kandi ikagaruka ku mpano cyangwa
ubugeni bundirimo”.
Iyi ndirimbo igaruka ku bintu byinshi bimurimo ariko bitarashyirwa ahagaragara kubera imbogamizi y’amikoro make, gusa akitsa ku
ijambo ry’ihumure rivuga ko igihe kizagera itara rikamwakira.
Umuhanzi Khire yasohoye iyi ndirimbo yise AIM nyuma
yo gukora amashusho y’indirimbo ebyiri, iyitwa Banana na Dembele ziri ku rubuga rwe
rwa youtube yise "Khire".
Kirenga Mike ukomoka mu Ntara y'Iburasirazuba Akarere ka Rwamagana, yakoze ku mitima ya bamwe bagize amahirwe yo kumva ibihangano bye, ubwo yanjiraga mu buhanzi.
Khire umaze gusohora indirimbo 3 yashimiye abakomeje kumuha amaboko
Khire yatangaje ko afite byinshi byo kubwira abanyarwanda ariko akazitirwa n'imbogamizi z'amikoro akiri make
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA KHIRE YISE " AIM" IVUGA IMVUNE Z'ABAHANZI
TANGA IGITECYEREZO