Kigali

Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/02/2024 7:17
0


Nyuma y'amasaha make Luvumbu Nzinga wari wahanishijwe kumara amezi atandatu atagira aho ahurira n'ibikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda, yamaze kumvikana na Rayon, baratandukana.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare  Rayon Sports nibwo yatangarije abakunzi bayo ko itakiri kumwe na rutahizamu Luvumbu Nzinga Ukomoka Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Gutandukana kwa Luvumbu Nzinga na Rayon Sports, byabaye mu bwumvikane hagati y'impande zombi, dore ko Rayon Sports yari igiye kumara amezi atandatu ntacyo ayifasha Kandi imuhemba.

Itangazo rya Rayon Sports, ryagiye hanze nyuma y’umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Pele Stadium, uyu  Héritier Luvumbu Nzinga yatsinze igitego ari kucyishimira apfuka ku munwa ajya kwifotoza. Byagaragaye yo yari azanye ibibazo bya politike mu Mupira w'amaguru.

Uku gupfuka ku munwa ni ibikorwa gikomeje kuranga Abanya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo  hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw'icyo gihugu. nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye

Kuri X yahoze ari Twitter ya Rayon Sports, niho itangazo ryo gutandukana na Luvumbu ryagaragaye, rigira riti “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga.

Nzinga Luvumbu, yari amaze kuba ikimenyabose muri shampiyona yo mu Rwanda. Gutsinda ibitego byiza bya kufura, nibyo yari amaze kumenyerwaho, dore ko n'intandaro y'ibiri kumubaho, yabikoze akimara gutsinda kufura mu izamu rya Police FC.


Luvumbu Nzinga yamaze gutandukana na Rayon Sports kubwumvikane


Gutandukana kwa Luvumbu Nzinga na Rayon Sports, byamenekanye, binyuze mu itangazo riri kuri X ya Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND