Umukinnyi w'ikirangirire Neymar Jr. ukomoka muri Brazil, yinjiye mu biganiro byo kuva mu ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Sawudite.
Nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain mu
2023, Neymar yerekeje muri Al Hilal aho yashakaga gukomeza gukina nyuma
y'imyaka myinshi yari amaze ku mugabane w’Iburayi, ariko imvune nyinshi
n'ikibazo cy'umubiri (Body fitness) byamugoye cyane, kandi kugeza ubu, amaze
gukina imikino irindwi gusa mu gihe cyose amaze muri Saudi Arabia.
Neymar, wamenyekanye cyane muri Barcelona na PSG, yagiye muri Al Hilal afite amasezerano akomeye, agenerwa umushahara wa miliyoni 104 z'amadolari ku mwaka (miliyoni 84 z'amapawundi).
Icyakora, nubwo
abakinnyi bo muri Saudi Arabia bahabwa amafaranga menshi, ikibazo gihari ni uko
ibyo Neymar asaba ku bijyanye n’imishahara biracyari imbogamizi zikomeye mu biganiro
by'uko yasesa amasezerano n’iyi kipe.
Umwe mu bakozi b’ikipe ya Al Hilal, yavuze ko
Neymar ari kuganira na Al Hilal kuri gahunda yo kuva muri iyi kipe, ariko
byabaye ngombwa kugenzura cyane ibyo asaba mu rwego rw’imari.
Amakuru avuga ko Santos, ikipe Neymar
yatangiriyemo amenyekana, iri mu biganiro na we ngo asubire gukina mu gihugu
cye. Al Hilal nayo irifuza kumugurisha, ariko Neymar we akifuza gusubira muri
Brazil .
Nyamara n’ubwo Neymar atakiri umukinnyi wo
kwifuzwa n’ikipe iyo ariyo yose, ni umukinnyi wamamaye cyane ubwo agurwaga
amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru muri 2017, ubwo yerekeje muri
PSG avuye muri Barcelona ku kiguzi cya miliyoni 220 z’amayero.
Mu minsi ishyize uyu mukinnyi ntabwo
yagaragaye mu bakinnyi ikipe ye izifashisha mu mikino ya Saudi Pro League,
kubera ko atari ku rwego rwiza rwo gukina, ikaba ariyo mpamvu nyamukuru ashaka
gutandukana nayo.
Neymar yinjiye mu biganiro byo gutandukana na Al Hilal yo muri Alabia Saudite
TANGA IGITECYEREZO