Itegeko rishya ryemerera abana gushyingirwa ku myaka 9 ryateye ubwoba abaharanira uburenganzira bwa muntu mu barabu.
Inteko Ishinga Amategeko ya Iraqi yemeje itegeko rishya ryemerera abana gushyingirwa ku myaka icyenda, ibintu byateje impagarara mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu no mu bakora ubuvugizi. Iri tegeko risimbura irindi ryari rimaze imyaka 70 ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18 nkuko tubikesha The guardian.
Nk’uko ubushakashatsi bwa Loni bwo mu mwaka wa 2023 bwabyerekanye, 28% by’abakobwa muri Iraki bashyingirwa bataruzuza imyaka 18. Iri tegeko ryatumye habaho gutinya ko hashobora kubaho itegeko ry’umugambi ugarura ibibazo byakemuwe mbere, rigateza ikibazo ku burenganzira bwo guhabwa indezo n’uburenganzira ku mwana.
Raya Faiq, uhagarariye itsinda rya Coalition 188, yagize ati: “Twabonye ubutumwa bw’amajwi bw’umugore wariraga cyane kubera iryo tegeko, aho umugabo yamutegekaga kureka uburenganzira bwe bw’indezo niba ashaka ko umukobwa we adakwa.”
Mu baturage b’Abayisilamu bagize 60% by’abaturage muri Iraqi, imyaka yo gushyingirwa ku bakobwa izaba imyaka icyenda, mu gihe Abasunni bemerewe imyaka 15
Mohammed Juma, umwavoka uharanira uburenganzira bw’abagore, yagize ati: “Tugeze ku iherezo ry’uburenganzira bw’abagore n’abana muri Iraki.”
Mu gihe bamwe babona gushyingirwa nk’inzira yo kuva mu bukene, izo nshingano zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abakobwa, cyane cyane ku burere n’iterambere ryabo.
Depite Sajjad Salem yagaragaje impungenge avuga ko igihugu cyageze ku rwego rwo kubangamira uburenganzira no kwiyubaka kwabakiri bato.
Abaturage bo muri Iraqi baratabaza kubera itegeko ryemerera abana gushyingirwa ku myaka 9
TANGA IGITECYEREZO