RFL
Kigali

Harimo Chris Froome ubitse Tour de France enye! Dore abakinnyi 100 bazitabira Tour du Rwanda ya 2024

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/02/2024 15:42
0


Abakinnyi 100 ntakuka bazitabira Tour du Rwanda bamaze kujya ahagaragara Chris Froome ukomoka mu Bwongereza nawe akaba yagarutse muri iri siganwa ku nshuro ya kabiri.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hagiye hanze urutonde ntakuka rw'abakinnyi 100 bazitabira Tour du Rwanda ya 2024. Kuva kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare ni bwo mu Rwanda hazatangira Tour du Rwanda izaba ibaye ku nshuro ya 16, ikazasozwa tariki 25 Gashyantare 2024.

Aba bakinnyi 100, bagize amakipe 20 azitabira Tour du Rwanda, ndetse buri kipe ikaba iba ifite abakinnyi 5. Impinduka zituguranye zagaragaye, ni iz'umukinnyi Nsengimana Jean Bosco ufite agahigo ko kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi, gusa kuri iyi nshuro akaba atazitabira kuko atari mu bakinnyi 5 Java Inovotec Pro izakoresha.

Abakinnyi 100 bazitabira Tour du Rwanda ya 2024

Froome ni umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y'umukino w'amagare, kuko abitse Tour de France zigera kuri 4, iyi ikaba ari inshuro ya 2 agiye kwitabira Tour du Rwanda kuko umwaka ushize nabwo yari ahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND