RFL
Kigali

Tom Cruise aravugwa mu rukundo n'Umurusiyakazi arusha imyaka 25

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/02/2024 9:34
0


Icyamamare muri Sinema, Tom Cruise w'imyaka 61, ari mu rukundo n'umunyamideli, Elsina Khayrova ukomoka mu Burusiya w'imyaka 36.



Umukinnyi wa filime Tom Cruise uri mu bakomeye i Hollywood, umaze imyaka irenga 30 muri Sinema, yongeye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru by'imyidagaduro nyuma y'uko  bivuzwe ko ari mu rukundo n'umunyamideli Elsina Khayrova arusha imyaka 25 yose.

Daily Mail yatangaje ko kuva muri Nyakanga ya 2023 aribwo hatangiye kuvugwa ko Tom Cruise ari mu rukundo na Elsina Khayrova ukomoka mu Burusiya, gusa ubu nibwo noneho amakuru aturuka ku muvandimwe w'uyu munyamideli yemeje ko aba bombi bakundana.

Tom Cruise ari mu rukundo n'umunyamideli Elsina Khayrova wo mu Burusiya

Uyu muvandimwe wa Elsina yabwiye iki kinyamakuru ko Tom Cruise wamamye muri filime nka 'Mission Impossible', 'Top Gun', The Mummy' n'izindi, ko yatangiye gukundana n'uyu Murusiyakazi mu 2023 ariko bagahitamo kugumisha urukundo rwabo mu ibanga ku mpamvu zo kwirinda ibyahita bibavugwaho bijyanye n'itandukaniro riri hagati yabo mu myaka.

Tom Cruise w'imyaka 61 n'umukunzi we mushya Elsina arusha imyaka 25

TMZ yo yatangaje ko Tom Cruise yiyongereye mu byamamare bikomeye bitereta abakobwa biruta kure birimo nka Leonardo DiCaprio.

Tom w'imyaka 61 y'amavuko n'uyu mukunzi we Elsina w'imyaka 36 kandi ngo baherutse kwitabira ibirori bya 'London's Air Ambulance Charity' byabereye mu Bwongereza.

Tom Cruise uri mu bakinnyi ba filime bakize ku Isi, ubusanzwe ntakunda gushyira hanze ubuzima bwe bwite byumwihariko ibijyanye n'urukundo. Hari hashize igihe kinini kandi atavugwa mu rukundo dore yanaherukaga guhana gatanya n'umugore we Katie Holmes mu 2012.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND