Karomba Gael [Coach Gael] uri mu bashoramari bagezweho mu buhanzi n’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, yagarutse kuri Kigali Universe inyubako ari kuzuza asaba abandi banyarwanda baba mu mahanga kubona amahirwe ari mu rugo.
Coach Gael yinjiye mu buryo
bwimbitse mu ishoramari amaze gukorera mu Rwanda, agaruka byihariye ku buryo
yabonyemo ko agomba kubyaza umusaruro umwanya mugari uri hejuru ku nyubako ya
CHIC.
Mu kiganiro na Televiziyo y'u Rwanda, yatangiye agaragaza ko
ahantu bari kubaka hari metero kare zirenga ibihumbi 6,bakaba bari kuhubahaka
ku buryo hazaba hari ibibuga by’umupira w’amaguru, imikino y’intoki.
Ariko na none agaragaza ko
hazaba hari n’ibindi bikorwa by’amashuri na Resitora ati”Mbega ni ahantu
bazajya baza hagahurira ababyeyi bafite ibyo bakora, abana bafite ibyo bakora
baze batembere, bakore siporo barye banezerwe.”
Agaruka ku gaciro ka
Kigali Universe yavuze ko kugeza ubu bamaze gushora agera muri Miliyoni y’Amadorali
ariko bagikomeje kugera kuri Miliyoni imwe n’igice [Miliyari zikabakaba 2Frw].
Agaragaza imbogamizi ku
muntu wifuza gushora mu Rwanda ati”Akandi kantu ku ba-Diaspora ntabwo tuba tuzi
n'uko ibiciro bihagaze nk’ubu hari ibintu twakoze umuntu yicara akavuga aha
twakoze amakosa twari kuza kubikora gutya.”
Ku birebana n'aho imirimo
igeze yiyubakwa rya Kigali Universe yagize ati”Ubu turi mu cyiciro cya nyuma
cyo gusoza ibikorwa twari duteganije by’icyiciro cya mbere bigeze kuri 90%, ndizera ko ukwezi kwa Werurwe kurangira dutangira gukora.”
Coach Gael yerekanye ko
abanyarwanda baba mu mahanga baba bafite amahirwe yo kubona amafaranga kuko
ushobora gukora ahantu hatatu mu munsi umwe.
Avuga kandi ko hose
bakwishyura amafaranga afatika ugereranije n'uko isoko ry’amahirwe y’ishoramari
rihagaze mu Rwanda, asaba abandi banyarwanda baba muri Diaspora gushora i Kigali
kuko mu rugo hahora ari mu rugo kandi urwunguko ruri hejuru.
TANGA IGITECYEREZO