FPR
RFL
Kigali

Ukuri ku mpamvu yatumye filime 'Kwivuko Series' yakinnyemo abarimo Nsabi na Kanyombya ihagarara

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:12/02/2024 15:41
2


Hashize iminsi itari mike filime y’uruhererekane “ Kwivuko Series” yakinnyemo abakunzwe muri filime nyarwanda nka Dogiteri Nsabi, umunyarwenya Mavide, Mama Sava, Kanyombya n’abandi ihagarikwa benshi bakababazwa nuko batazongera kuyibona.



“Kwivuko Series” ni filime y’uruherereke yanditswe ndetse ikayoborwa na Iradukunda Gad nawe uyikinamo, igaruka ku buzima bugoye bwo mu cyaro benshi bakuriyemo.

Iyi filime ivuga ku buzima bwa bamwe bakuze bigoye, bakiga bakuze kubera ubushobozi buke, guterwa inda mu bwangavu,bamwe bakiga bavuye kuragira amatungo, kuva kwiga bakajya guhinga  n’ibindi byari bigoye, ariko bamwe bakaza guhinduka ibyamamare cyangwa abakire binyuze mu gukora cyane no kwihangana.

 Mu kiganiro na Gad Irankunda, Umuyobozi w’iyi filime idaherutse gusohoka, yavuze ku mpamvu yatumye ihagarara gusohoka, benshi bayikunze bagatungurwa ndetse atanga amakuru mashya kuri yo.

Ati “ Iyi filime ntiyakomeje gusohoka bitewe n’impamvu yo guhurirana kw’inshingano, kwatumye bimwe mu bikorwa birimo no gutegura filime Kwivuko Series bisubikwa, ariko hari gu tekerezwa uburyo yakongera gukorwa mu buryo bwiza”.

Yatangaje ko guhera mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi 2024   bazatangira gushyira hanze ibindi bice byayo, bakongera gushimisha abakunzi bayo bayikurikiranaga umunsi ku wundi, bakiga byinshi.

 Iyi filime iheruka gushyirwa hanze mu kwezi kwa Kanama 2023 izongera gusohoka  mu Kwezi kwa Gicurasi 2024.

Iyi filime yakundiwe byinshi birimo kwibutsa benshi ubuzima banyuzemo bukomeye igihe bari mu bice byo mu byaro.


Abarimo Nsabi na Mama Cava bari abakinnyi b'imena muri iyi filime

Abanyarwenya nka Mavide nabo bakinaga muri iyi filime igisohoka

KANDA HANO UREBE KAMWE MU DUCE TWA FILIME “ KWIVUKO SERIES”TWAGIYE HANZE

">
  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lily Umutoni4 months ago
    Bagire bagaruke kuko baduteje irungu pe🙅🙅🙅👍
  • Kubwimana diane4 months ago
    Mukore uko mushoboye rwose mutuvarurire film yacu twongere gwishime





Inyarwanda BACKGROUND