Hashize iminsi itari mike filime y’uruhererekane “ Kwivuko Series” yakinnyemo abakunzwe muri filime nyarwanda nka Dogiteri Nsabi, umunyarwenya Mavide, Mama Sava, Kanyombya n’abandi ihagarikwa benshi bakababazwa nuko batazongera kuyibona.
“Kwivuko Series” ni filime y’uruherereke yanditswe
ndetse ikayoborwa na Iradukunda Gad nawe uyikinamo, igaruka ku buzima bugoye bwo
mu cyaro benshi bakuriyemo.
Iyi filime ivuga
ku buzima bwa bamwe bakuze bigoye, bakiga bakuze kubera ubushobozi buke,
guterwa inda mu bwangavu,bamwe bakiga bavuye kuragira amatungo, kuva kwiga
bakajya guhinga n’ibindi byari bigoye, ariko bamwe bakaza guhinduka ibyamamare
cyangwa abakire binyuze mu gukora cyane no kwihangana.
Mu kiganiro
na Gad Irankunda, Umuyobozi w’iyi filime idaherutse gusohoka, yavuze ku mpamvu
yatumye ihagarara gusohoka, benshi bayikunze bagatungurwa ndetse atanga amakuru mashya
kuri yo.
Ati “ Iyi filime ntiyakomeje gusohoka bitewe n’impamvu
yo guhurirana kw’inshingano, kwatumye bimwe mu bikorwa birimo no gutegura filime
Kwivuko Series bisubikwa, ariko hari gu tekerezwa uburyo yakongera gukorwa mu buryo bwiza”.
Yatangaje ko guhera mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi 2024 bazatangira
gushyira hanze ibindi bice byayo, bakongera gushimisha abakunzi bayo
bayikurikiranaga umunsi ku wundi, bakiga byinshi.
Iyi filime iheruka gushyirwa hanze mu kwezi kwa Kanama 2023 izongera gusohoka mu Kwezi kwa Gicurasi 2024.
Iyi filime yakundiwe byinshi birimo kwibutsa benshi
ubuzima banyuzemo bukomeye igihe bari mu bice byo mu byaro.
Abarimo Nsabi na Mama Cava bari abakinnyi b'imena muri iyi filime
Abanyarwenya nka Mavide nabo bakinaga muri iyi filime igisohoka
KANDA HANO UREBE KAMWE MU DUCE TWA FILIME “ KWIVUKO SERIES”TWAGIYE HANZE
TANGA IGITECYEREZO