RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka i Rwamagana hazabera Misa yo kwizihiza umunsi w'Abakundana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:11/02/2024 19:34
0


Paruwasi Gatolika ya Rwamagana yatangaje ko mu mpera z'Icyumweru gitaha hazaba misa yagenewe abakundana izabera mu rwego rwo gufasha abakiristo kwizihiza umunsi w'abakundana.



Nk'uko byagarutsweho  mu matangazo  y'ibikorwa bizakorwa muri iki cyumweru, yasomwe mu misa uyu munsi  Tariki ya 11 Gashyantare 2024, muri  Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, Ubuyobozi bw'iyo Paruwasi bwamenyesheje abakristo bari mu gitambo cya misa ko ku nshuro ya mbere hazaba misa yagenewe abakundana .

Muri iryo tangazo abakiristu bamenyeshwaga ko mu rwego rwo gufasha abakundana byumwihariko abashakanye ko iyo misa izasomwa ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024 Saa kumi .

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana yitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w'Imitsindo, Twizeyimana Eugene mbere y'uko igitambo cya misa gihumuza yabwiye abakiristo ko iyo misa uburyo izitabirwa bizanamugaragariza igipimo cy'imibanire y'ingo z'abakiristo  bo muri iyi Paruwasi.

Yagize " Iyi misa twayiteguye mu rwego rwo gufasha abashakanye mu rwego  kwizihiza umunsi mukuru w'abakundana ( Saint Valentin ).Turabasaba kuzayitabira murikumwe n'abo mwashakanye ariko muzazane n'abana banyu  ."

Padiri Twizeyimana yakomeje avuga ko uburyo iyo misa yahariwe abakundana izamwereka niba afite abakiristu bakomeye ku isakaramentu ry'Ugushyingirwa.


Ati" Iyi Misa ntiyari isanzwe iba ,ni ubwa mbere izaba ibaye .Uburyo iyo misa muzayitabira bizanyereka niba mfite abantu niba ko isakaramentu ry'Ugushyingirwa muriha agaciro.Umugore ufite umugabo ukorera kure azazane n'abana ndetse umugabo nawe ufite umugore ukorera kure nawe ntibizamubuze kuyitabira ."

Umunsi mukuru w'abakundana ( Saint Valentin)uzizihizwa ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024  mu gihe uwo munsi abakiristo  gatolika ku Isi bazaba batangiye igisibo.

Padiri Twizeyimana Eugene yahisemo gutura icyo gitambo cya misa yagenewe abakundana byumwihariko abashakanye ku wa Gatandatu w'Icyumweru gitaha .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND