RFL
Kigali

Senga B wateguye igitaramo yise “ Hymn Stories Live Recording” yashimye Adrien Misigaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:11/02/2024 9:39
0


Umuhanzi mu ndirimbo ziramya Imana, Senga Byuzuye uba muri Canada, yakiriwe mu Rwanda, aho ategerejwe mu gitaramo kizahuza abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya Imana, kikazafatirwamo amashusho y’indirimbo ze nshyashya.



Mu kiganiro n’uyu muhanzi, yatangaje ko yatangiye gushyira hanze indirimbo ze mu mwaka wa 2021, nubwo yari asanzwe aririmba nk’umuwana wakuriye mu itorero asenga ndetse aramya.

Senga wakuriye muri Worship Team yo mu rusengero yarerewemo mu buryo bw’umwuka, yavuze ku rugendo rw’umuziki we, anakomoza ku ndirimbo ye yakoranye na Adrien Misigaro umaze igihe mu muziki, amushimira kumuba hafi. 

Yavuze ko urugendo rwe rwamubereye umugisha Imana imukingurira imiryango.

Ati “ Mu by'ukuri ni urugendo rwiza, Imana yakomeje kubana nanjye, ndetse  yamfashije kugera aho ntabashaga kugera. Indirimbo yanjye ya mbere nayikoranye na Adrien Misigaro. Urumva gutangira bwa mbere ngakorana n’umuhanzi ukomeye byaramfashije”.

 Yatangaje ko impano ye yakiranwe yombi kuko abamenyereye uyu mwuga bamuhaye amaboko bakamwakira, ndetse Imana iramushyigikira agera kuri byinshi

Kuwa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 nibwo hazaba igitaramo cyateguwe na Senga Byuzuye ukoresha amazina ya Senga B, kigahuza abahanzi barimo Ben na Chance, Emmy Vox, Prosper Nkomezi ndetse na True Promises, kikazabera muri Vivante Rebero.

Uyu muramyi yavuze ko iki gitaramo kizatambutswamo amashimwe hakaberamo kuramya no gusabana n’Imana ndetse ko ntawe uhejwe, kwinjira ari ubuntu bakaririmbira Imana.


Senga B utegerejwe mu gitaramo yakiranywe yombi ku kibuga cy'indege cya Kanombe 



Ababyeyi ba Senga Byuzuye bakiriye umwana wabo uje gutaramira abanyarwanda 


Umunyamakuru wa Frash Tv, Milly Munezero ukora ibiganiro birimo n'ibya Gospel ni umwe mu bakiriye Senga B ubwo yageraga mu Rwanda


Uyu muramyi yatangaje ko azamurika indirimbo 8 n'indi imwe ifite umwihariko, ndetse azafatanya n'aba bahanzi mu gitaramo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDABIZI" SENGA B. YAKORANYE NA ADRIEN MISIGARO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND