Umuhanzi mu ndirimbo ziramya Imana, Senga Byuzuye uba muri Canada, yakiriwe mu Rwanda, aho ategerejwe mu gitaramo kizahuza abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya Imana, kikazafatirwamo amashusho y’indirimbo ze nshyashya.
Mu kiganiro n’uyu muhanzi, yatangaje ko yatangiye
gushyira hanze indirimbo ze mu mwaka wa 2021, nubwo yari asanzwe aririmba nk’umuwana
wakuriye mu itorero asenga ndetse aramya.
Senga wakuriye muri Worship Team yo mu rusengero yarerewemo mu buryo bw’umwuka, yavuze ku rugendo rw’umuziki we, anakomoza ku ndirimbo ye yakoranye na Adrien Misigaro umaze igihe mu muziki, amushimira kumuba hafi.
Yavuze ko urugendo rwe rwamubereye umugisha Imana imukingurira imiryango.
Ati “ Mu by'ukuri ni urugendo rwiza, Imana yakomeje
kubana nanjye, ndetse yamfashije kugera
aho ntabashaga kugera. Indirimbo yanjye ya mbere nayikoranye na Adrien Misigaro.
Urumva gutangira bwa mbere ngakorana n’umuhanzi ukomeye byaramfashije”.
Yatangaje ko
impano ye yakiranwe yombi kuko abamenyereye uyu mwuga bamuhaye amaboko
bakamwakira, ndetse Imana iramushyigikira agera kuri byinshi
Kuwa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 nibwo hazaba
igitaramo cyateguwe na Senga Byuzuye ukoresha amazina ya Senga B, kigahuza
abahanzi barimo Ben na Chance, Emmy Vox, Prosper Nkomezi ndetse na True
Promises, kikazabera muri Vivante Rebero.
Uyu muramyi yavuze ko iki gitaramo kizatambutswamo amashimwe hakaberamo kuramya no gusabana n’Imana ndetse ko ntawe uhejwe, kwinjira ari ubuntu bakaririmbira Imana.
Senga B utegerejwe mu gitaramo yakiranywe yombi ku kibuga cy'indege cya Kanombe
Ababyeyi ba Senga Byuzuye bakiriye umwana wabo uje gutaramira abanyarwanda
Umunyamakuru wa Frash Tv, Milly Munezero ukora ibiganiro birimo n'ibya Gospel ni umwe mu bakiriye Senga B ubwo yageraga mu Rwanda
Uyu muramyi yatangaje ko azamurika indirimbo 8 n'indi imwe ifite umwihariko, ndetse azafatanya n'aba bahanzi mu gitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDABIZI" SENGA B. YAKORANYE NA ADRIEN MISIGARO
TANGA IGITECYEREZO