RFL
Kigali

Ruger yahishuye uwamuzanye mu muziki bwa mbere

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:10/02/2024 16:25
0


Umuhanzi Michael Adebayo Olayinka umaze kumyekana cyane muri muzika nka Ruger, yahishuye umwe mu bantu bavumbuye impano ye bigatuma atangira gukora imiziki kugeza ku rwego Afurika yose imuhanze amaso.



Uyu muhanzi yavuze ko umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba n'umuhanzi uzwi ku izina rya Tunde Ednut ari we wavumbuye impano ye.

Yavuze ko Ednut akimara kubona impano n'ubuhanga yari afite, yahise amuhuza na D'Prince ufite inzu ifasha abahanzi yitwa Jonzing World, ndetse nawe akimara kubona ubudahangarwa bwe mu kuririmba, yahise amusinyisha muri iyi Label ye.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Kubera ko ubu ngubu nigenga ku kintu cyose navuga, ndashaka gushimira byimazeyo Tunde Ednut wabonye impano n'ubuhanga byanjye hanyuma akanshyikiriza D'Prince. Ndagushimira cyane Imana iguhe umugisha".

Ruger atangaje ibi nyuma yaho gato atandukanye na D'Prince uyobora inzu ifasha abahanzi yitwa Jonzing World. Uyu mugabo yamubereye umujyanama bwa mbere agitangira muzika. 

Ruger nyuma yo gutandukana na D'Prince wamugize uwo ariwe, yahise ashinga inzu ye ifasha abahanzi yise 'Blown Boy Entertainment'. Avuga ko gutandukana na D'Prince, ari uko igihe cyari kigeze kugira ngo nawe nk'umuntu mukuru atangire yubake ibikorwa bye.


Tunde Ednut, umwami w'imbuga nkoranyambaga akaba n'umuhanzi wo muri Nigeria, niwe wavumbuye impano ye y'umuziki

Reba indirimbo 'Asiwaju' ya Ruger

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND