Kigali

Holy Nation choir yakoze mu nganzo nyuma y'amezi 7 isohoye "Akira" yakunzwe na benshi-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/02/2024 15:36
1


Holy Nation choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Inzira Imwe" nyuma y'amezi 7 basohoye indirimbo bise "Akira" yakunzwe na benshi.



Perezida wa Holy Nation Choir, Komezusenge Jeremih, yabwiye inyaRwanda ko indirimbo yabo nshya "Inzira Imwe" ibumburiye izindi nyinshi kandi nziza bagiye gusohora. Yavuze ko "Inzira Imwe" ni indirimbo yibutsa abakristo ndetse ikabwira abatarakira Yesu Kristo ko "Yesu ari we nzira yonyine igeza abantu mu ijuru".

Iyi ndirimbo, yakozwe mu buryo bwa Live Recording. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Leopold naho amashusho atunganywa na Zaburi Nshya Media. Ubu wayibona ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Youtube, Spotify, Instagram, iTunes, Shazam nizindi. Ije ikorera mu ngata "Akira" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 740.

Holy Nation choir yamamaye mu ndirimbo "Namenye Neza" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.4 kuri Youtube. Ni korali ikunzwe cyane i Kigali no mu gihugu hose. Barashishikariza abakunzi b'indirimbo zo guhimbaza Imana kubakurikira umunsi ku munsi kuko uyu mwaka babateguriye indirimbo nziza zizafasha ubugingo bwabo.

Korali Holy Nation yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 2007. Yatangiye ari korali ya Ecole de Dimanche, nyuma yitwa korali n’Urubyiruko gusa. Mu 2013 ni bwo yahinduye izina yitwa Holy Nation. Kugeza ubu iyi Korali yaragutse cyane ikaba ifite abaririmbyi hafi 100. Bakunzwe mu ndirimbo zirimo: Namenye neza, Dusubije amaso inyuma, Uri Ingabo n'izindi.

Holy Nation choir ni n'umuryango dore ko ubu harimo 'ama couples' agera ku 10 ni ukuvuga abashakanye ari abaririmbyi bayo. Mu mishinga ifite mu gihe kiri imbere harimo kugura ibyuma bigezweho bizayifasha mu ivugabutumwa ryagutse, gukora ivugabutumwa mu nkambi z'impunzi no kugura kwasiteri ebyiri bazifashisha mu ivugabutumwa.

REBA INDIRIMBO NSHYA "INZIRA IMWE" YA HOLY NATION


REBA "NAMENYE NEZA" YA HOLY NATION CHOIR

Holy Nation Choir bateguje indirimbo nshya kandi nyinshi mu bihe biri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntirenganya Emmanuel 11 months ago
    Nkumuntu ushaka kwifatanya namwe nibihebyangombwa mwamusana. Murakoze uwiteka Imana Abarinte.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND