Kigali

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Pologne

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/02/2024 13:22
0


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye bye Perezida Duda uyobora Igihugu cya Pologne.



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida wa Pologne uri mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu.

Perezida wa Repubulika ya Polonye, Andrzej Duda uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024.

Uruzinduko rw'akazi Perezida Duda azarusoza kuwa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2023 asura ishuri ryigisha abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu karere ka Nyaruguru nyuma yo gusengera mu Ngoro ya Bikiramariya i Kibeho.

Uruzinduko rw'akazi Perezida Duda yagiriye mu Rwanda rugamije gutsura umunano hagati y'ibihugu byombi dore ko abakuru b'Ibihugu by'u Rwanda na Pologne bagomba kuganira ku bufatanye n'Ubutwererane hagati y'ibihugu byombi.



Perezida Kagame yakiriye mu biro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro kuri uyu Gatatu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND