Perezida wa Pologne ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi azaganiramo na Perezida Paul Kagame, akanasengera mu Ngoro ya Bikiramariya i Kibeho.
Ku gicamunsi cyo Kuri wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024 , Perezida wa Pologne Andrzej Duda n'umufasha we, Madamu Aghata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi .
Ubwo Perezida Duda na Madamu Agatha Duda bageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali , bakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta .
Mu ruzinduko rw'akazi yatangiye mu Rwanda, Perezida Duda azakirwa na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame bagirane ibiganiro bizibanda ku bufatanye n'ubutwererane hagati y'ibihugu byombi.
Perezida Duda kandi azasura ibikorwa biri mu Rwanda biterwa inkunga n'Abanya-Pologne birimo ishuri ryigisha abantu bafite ubumuga bwo kutabona riherereye muri Paruwasi Gatolika ya Kibeho mu karere ka Nyaruguru .
Perezida Duda kandi biteganyijwe ko azasengera mu Ngoro ya Bikiramariya i Kibeho ahabereye amabonekerwa ku butaka Butagatifu .
Perezida Duda yakiriwe na Minisitiri W'ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta .
TANGA IGITECYEREZO