RFL
Kigali

Roman Kemp, Clara Amfo na Maya Jama bahawe kuyobora ibirori bya BRIT Awards

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/02/2024 15:49
0


Clara Amfo na Roman Kemp bongerewe kuri Maya Jama mu kuzayobora ibirori byo gutanga ibihembo byiswe ‘BRIT Awards’ bizatangwa mu Bwongereza kuwa 02 Werurwe 2024.



Nyuma yo gusinya amasezerano n’abategura ibihembo bya BRIT Awards, Roman Kemp na Clara Amfo biyongereye kuri Maya Jama wahawe kuzayobora ibi birori muri Mutarama 2024.

Abategura ibihembo bya BRIT bizeye ko aba uko ari batatu bahawe kuzayobora ibi birori bazakora amateka atandukanye n’ay’umwaka ushize, aho umunyarwenya Mo Gilligan wari wayoboye ibi birori yagaragaje imbaraga nke bikanengwa n’abitabiriye.

Ikintu cyo kwifashisha abantu batatu mu birori byo gutanga ibi bihembo, cyaherukaga mu 2009 aho Kylie Minogue yafatanyije na James Corden hamwe na Mathew Horne.

Uyu mwaka, buri wese muri batatu yahawe inshingano ze kandi bizeweho ubuhanga kuko basanzwe ari abanyamakuru bazwiho gususurutsa imbaga nyamwinshi ku buryo nta mpungenge zikwiye kubaho ku bazitabira ibi birori.

Maya na Clara nibo banyamakuru b'abahanga bagezweho mu Bwongereza kuri ITV, kandi  basanzwe banamenyerewe muri ibi bihembo bya BRIT.

Uyu munyamakurukazi witwa Maya uri mu rukundo n'umuraperi Stormzy naramuka ayoboye ibi birori, azaba abaye uwa mbere ubiyoboye nyuma ya Emma Wills wafatanyije na Dermot O' Leary mu 2017.

Ibi birori byari bimaze imyaka ibiri biyoborwa n'umunyarwenya Mo, yatangaje ko atagikomeje kubiyobora mu Ugushyingo k'umwaka ushize.

BRIT Awards ni ibihembo by'abongereza bihabwa abahanzi bahize abandi buri mwaka. Kuri iyi nshuro, ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 47, bikaba bizashyikirizwa ba nyirabyo ku ya 02 Werurwe kuri London's 02 Arena. 

Mu bahataniye ibi bihembo, harimo Dua Lipa, Rema, Stormzy, Doja Cat, Tyla, SZA, Taylor Swift, Miley Cyrus, Burna Boy, Asake n'abandi. 


Maya Jama mu bazayobora ibirori bizatangirwamo ibihembo bya BRIT Awards 2024



Maya ari mu rukundo n'umuraperi uhataniye ibihembo nya BRIT 2024, Stormzy

Umunyamakurukazi Clara Amfo nawe yongerewe ku rutonde




Roman Kemp nawe azayobora ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND