Abakurikiranira hafi imyidagaduro ya Uganda bakomeje kwibaza iherezo ry'itsinda ry'abahanzikazi bari bamaze gufata imitima y'abatari bake mu karere, aho kuri ubu bakomeje kuvugwaho inkuru nyinshi zijyanye n'ingeso mbi.
Inkuru zikomeje kuvugwa ko aba bakobwa baba bari kunyura mu ihungabana riteye ubwoba bitewe n'ibiyobyabwenge baba barafashe ndetse nabo ubwabo bakaza gushiduka baryamanye n'umugabo umwe wabakinishaga aho buri umwe yari azi ko ari we bakundana.
Amakuru ahari avuga ko aba bakobwa batameranye neza n'ubareberera inyungu, aho yamaze gukura akarenge mu gukomeza kubashoramo amafaranga nyuma yuko yari yarabatayeho amafaranga atagira ingano; ibi na byo biri mu biri kuyobera aba bakobwa.
Nta kindi aba bakobwa bari gupfa n'ubareberera inyungu uretse gusa kuba baragiraga ingeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru bakibagirwa gukora akazi.
Ni naho hava amakuru avuga ko aba bakobwa bafungiye mu nzu imwe kugira ngo bakurikiranwe kuri buri kintu cyose bakora, biri mu buryo bwo kubarinda gukomeza kwishora mu ngeso mbi.
Ku wa 22 Mutarama, Umunyamakuru witwa Calvin The Entertainer yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yagize ati" Aba bakobwa bagiranye amasezerano n'ababareberera inyungu yo gukorana imyaka igera ku 10 ariko kuri ubu bamaze gukorana imyaka 3 gusa.
Aba bakobwa barirukanywe muri Label yabafashaga nyuma yo kurenga ku mategeko n'amabwiriza ya Label, aho baziraga kugira imico mibi".
Benshi bakomeje kwibaza irengero ry'aba bakobwa. Ni abana bafite impano yo ku rwego rwo hejuru, ndetse bari bazanye agashya mu muziki kandi bafite n'imiririmbire yabo yihariye.
Hari abavuga ko impano yabo iramutse irangiye iki gihe cyaba ari igihombo gikomeye mu muziki. Aba bakobwa, ku myaka mike cyane bari bamaze mu kibuga cy'umuziki, bari batangiye kwibikaho ibihembo bitandukanye mu muziki mu gihugu cya Uganda.
Iherezo rya Kataleya na Kandle rikomeje kuyoberana
TANGA IGITECYEREZO