Kigali

Asian Cup: Koreya y'amajyepfo yaguye miswi na Malaysia, Bahrain itsinda Jordan

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/01/2024 18:02
0


Imikino y'igikombe cya Asia, irarimbanije muri Quatar. Kuri uyu wa Kane, hakinwe imikino ya Gatatu mu itsinda rya E aho Bahrain yatsinze Jordan igitego kimwe ku busa, naho Korea y'amajyepfo igwa miswi na Malaysia ibitego bitatu.



Umukino Koreya y'amajyepfo yanganyijemo na Malaysia ibitego bitatu kuri bitatu, wabereye kuri Al Janoub Stadium. 

Kunganya uyu mukino kuri Koreya y'amajyepfo, byatunguranye kuko yari yamanukanye intwaro zayo zirimo Son Hueng-Min, Kim Min-jae, Kim Young-gwon, Lee Kang-in ndetse n'abandi.

Igice cya mbere cyaranzwe no gufungana ku mpande zombi. Ku munota wa 21 Korea y'amajyepfo yariye umugono ubwugarizi bwa Malaysia, ibona igitego cya mbere cya Jeong Woo-yeong. Icyo gitego ni nacyo cyasoje igice cya mbere.

Mu gice cya Kabiri, ku munota wa 51, Malaysia yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mohd Faisal Abdul Halim, nyuma gato ku munota wa 62, Malaysia yahise ibona Penaliti yatewe neza na Arif Aiman. Kuva ubwo umukino watangiye gukinwa Malaysia iyoboye n'ibitego bibiri kuri kimwe cya Koreya.

Koreya y'amajyepfo ikimara kurya igitego cya Gatatu, yahise yotsa igitutu izamu rya Malaysia, ishakisha igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 83, umuzamu wa Malaysia Ahmad Syihan Hazmi yabaze inturo, yitsinda igitego cyabaye icya kabiri ku ruhande rwa Korea. 

Bitihise, ba Myugariro ba Malaysia bagumye gukora amakosa, nuko mu munota wa 94, Korea y'amajyepfo ibona Penaliti yatsinzwe na Kapiteni Son Hueng-Min.

Ubwo umukino wari hafi kurangira, ku munota wa 115 Malaysia yabonye igitego cya Gatatu cya Mohd Faisal Abdul Halim. 

Umukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi, warangiye Korea y'amajyepfo iguye miswi na Malaysia ibitego bitatu kuri bitatu.

Mu mukino wari uryoheye ijisho, Korea y'amajyepfo yaguye miswi na Malaysia 

Ubwo Korea y'amajyepfo yari iri kugwa miswi na Malaysia, kuri Khalifa International Stadium, Bahrain yatsinze Jordan igitego kimwe ku busa.

Umukino wa Bahrain na Jordan, ntabwo wagaragayemo ibitego byinshi, ahubwo waranzwe no kugarira ku mpande zombi. N'ubwo umukino waranzwe no kugarira, Bahrain yabonye igitego kimwe cyatsinzwe ku munota wa 34, cya Abdulla Yusuf.

Igitego cya Abdulla Yusuf, ni nacyo cyasoje umukino, dore ko nta kindi kigeze kiboneka. 

Bahrain yatsinze Jordan, iyobora itsinda rya E

Imikino yo mu itsinda rya E, yarangiye Bahrain iyoboye n'amanota 6, Korea y'amajyepfo ifite amanota 5, Jordan Ifite amanota ane, naho Malaysia ifite inota rimwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND