Umuyobozi Mukuru wa Bridge 2 Rwanda akaba n'umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Minisiteri y'Uburezi, Chaste Niwe, yagarutse ku buryo ikigo ayobora cyabereye benshi mu banyeshuri b'abahanga mu Rwanda na Africa umuyoboro w'iterambere n'icyamuteye kumva ko akwiriye gushyira ubuhanga n'ubumenyi afite mu Burezi.
Ku munsi wa Kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19 iri kubera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 24
Ukuboza 2023, yitabiiwe na Perezida Kagame na Madamu, niho Chaste Niwe yatangarije ibi.
Mu biganiro byatanzwe hari
ikigaruka ku ruhare rw'Urubyiruko mu kwiyubakira u Rwanda rwifuzwa
cyatanzwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo
Abdallah Utumwatwishima;
Umujyanama muri
Minisiteri y'Ubutabera, Dr Dorsi Uwicyeza Picad; Emmanuel Harerimana washinze
Umuhisimbi – Voice of the Youth in Conservation; Chaste Niwe uyobora Bridge to
Rwanda na Albert Munyabugingo washinze Vuba-Vuba.
Mu byagarutsweho harimo amahirwe akomeye igihugu gishyiraho nka Minisitiri Abdallah
yumvikanye avuga ko urubyiruko rugomba kwishyiramo nta munyarwanda ukwiriye kubaho
acyennye.
Yagize
ati: "Dukwiiye kuba urungano ruzahagarika ishene y'ubukene nitubikora turi
benshi ni bwo igihugu cyacu kizatera imbere biruseho."
Yasabye abatanga imirimo
kutazigera na rimwe batezuka kugirira icyizere Urubyiruko anagaragaza amasomo
abanyarwanda bakwiriye kwigira kuri Perezida Kagame.
Yavuze ko ari menshi ariko agaruka ku isomo ryo kwiyoroshya, gucunga neza amarangamutima, kugira icyizere n'imbabazi, kudatinya gukemura.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka byihariye ku byatangajwe na Chaste Niwe uyobora B2R.
Ubusanzwe
Bridge 2 Rwanda ni iki?
Bridge 2 Rwanda ni ikigo kiremera amahirwe urubyiruko aho mu myaka irenga icumi bamaze bakora babereye icyambu abanyarwanda batagira ingano. Ibi bikorwa bahuza abanyeshuri baba bagize amanota menshi, bakabahuza na Kaminuza zikomeye zirimo ahanini izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyagarutsweho
na Chaste Niwe
Niwe yatangiye asobanura uko
yahisemo kumva ko yashyira imbere uburezi ati: "Byatangiye nkiri muto, ndi umwe
mu bize muri Ecole Secondaire de aho twatsindaga turi babiri."
Agaruka ku buryo kwiga
ashyizeho umuhate byamufunguriye amarembo by'umwihariko ubwo yabaga umwe mu
batoranijwe na B2R ikamufasha kujya kwiga muri Amerika.
Byamufashije kumva ko na we
agomba gufasha abandi banyeshuri agaruka ku buryo yahisemo ishami ryo kwiga
ubukungu ashaka kumva impamvu ubukene hari abashaka kubufata nka karande.
Avuga ko kugeza ubu yasanze uburezi ari yo soko y'iterambere ari na yo mpamvu akomeje gufasha abana
b'abahanga kubona uburezi buboneye.
Kuri ubu binyuze muri B2R
abahabwa buruse yo kujya kwiga hanze umubare warazamutse uva kuri 20
ugera ku 120 aho buri mwaka ingengo y'imari yo gufasha abanyeshuri igeze kuri
Miliyari 12 Frw [Miliyoni 10 z'amadorali].
Yagaragaje ibyo abanyarwanda
bakwiriye kugira intumbero nshya y'uburezi butuma umuntu yikura mu bukene
kandi n'abanyarwanda bakabasha kubona amahirwe mpuzamahanga.
Niwe yavuze ko abantu badakwiriye gushimishwa n'ibitanoze. Yasabye abantu gukotana no kutajejenjeka yongeraho ati: "Niba dushaka kuba abatandukanye mu bisubizo dufite no kuba abatandukanye mu byo dushyiramo."
Incamake
y'ubuzima bwa Chaste Niwe
Chaste yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami rya Ethics, Politics&Economics. Yaje gusoza amasomo agaruka gukorera B2R nk'umwalimu ufasha abitegura kujya kwiga hanze ku buryo bagenda biteguye kandi bafite ubumenyi n'imyitwarire iboneye izabafasha kugera ku ntego zabo, uburezi n'uburere buboneye.
Nyuma yo kugira uruhare mu
gutunganya imfashanyigisho ya Isomo Academy byatumye azamurwa mu ntera kugera
abaye Umuyobozi Mukuru wa B2R.
Kuri ubu kandi Chaste ni umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Minisiteri y'Uburezi.
TANGA IGITECYEREZO