Kigali

Abiga muri ECOSE Saint Kizito Musambira batahana impamyabumenyi n'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/10/2024 14:27
0


Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ni kimwe mu bumenyi bwisumbuye abize muri ECOSE Saint Kizito Musambira batahana, akaba ari ikintu gikora ku mitima y'ababyeyi bafite abana biga muri iri shuri.



Ababyeyi barerera muri ECOSE Saint Kizito Musambira, ishuri ryigenga ryeguriwe Diyosezi ya Kabgayi, riherereye muri paruwasi ya Musambira mu karere ka Kamonyi, barashima imyigishirize n'uburere baha abana babo.

By'umwihariko barashima ko uretse ubumenyi bujyanye n'amasomo asanzwe yo mu ishuri, hashyizweho na gahunda yo kwigisha abana amategeko y'umuhanda ku buryo umwana uharangiriza haba mu kiciro cya mbere n'icya kabiri cy'amashuri yisumbuye aba ashobora gutahana impamyabumenyi ariko kandi iherekejwe n'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Padiri Faustin Nsengiyumva, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Musambira akaba ari n'umuyobozi w'ishuri rya ECOSE Saint Kizito Musambira, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka ducyesha iyi nkuru yagarutse ku byo iri shuri riri kugeraho haba mu myigire y'abanyeshuri no mu iterambere kuva mu 2019 ryakwegurirwa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi dore ko ryashinzwe n'ababyeyi bari bishyize hamwe mu 1989.

Padiri Faustin Nsengiyumva, yavuze ko uretse amasomo asanzwe, hari ubundi bumenyi buri ku ruhande buhabwa abana harimo kwigishwa amategeko y'umuhanda ku buryo umwana arangiza mu cyiciro icyo ari cyo cyose ashobora gutahana impamyabumenyi iherekejwe n'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aba yarakoreye akiga muri iri shuri.

Yagize ati: "Uretse amasomo asanzwe, hari n'ibindi biri ku ruhande bituma abana bakomeza kwishimira uburezi n'uburere bwo muri ECOSE Saint Kizito Musambira. Hari ikijyanye n'uko tubigisha iby'amategeko y'umuhanda, hari abana baba babyishimiye;

Ndetse bakavuga bati 'ntitwarangiza umwaka wa gatatu cyangwa uwa gatandatu w'amashuri yisumbuye tudafite uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga', icyo gihe tubashakira umwarimu akabigisha, akabashakira kode bagakora ibizamini abenshi bakabitsinda, bakarangiza bafite impushya zabo bakazajya hanze biborohera gushaka iza burundu."

Umutesi Jeanne d'Arc, umwe mu babyeyi barera muri ECOSE Saint Kizito Musambira, uhafite abana babiri harimo uwitwa Ineza Paula wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye mu ishami ry'Imibare, Ubutabire n'Ubukungu (MCE), uyu munyeshuri w'umukobwa akaba yarabashije gukurikirana amasomo ajyanye n'amategeko y'umuhanda, agakora ikizamini akagitsinda anahabwa uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga;

Uyu mubyeyi we avuga ko akimara kumva ko umukobwa yohereje kwiga imibare n"ubutabire ariko akanabona uruhushaya rwo gutwara, byaramushimishije cyane kuba ishuri yamwoherejemo ribasha kumwigisha amasomo hakiyongeraho n"ubuzima bwo hanze aho umwana bamufasha akajya gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ati: "Byaradushimishije cyane, kuba babasha kubigisha amasomo bakagerekaho n'ubuzima bwo hanze, umwana bakamufasha akajya gukorera urwo ruhushya rwo kugira ngo azabashe kwiga ayo mategeko kugira ngo azabashe kuzajya gukorera uruhushya rwa burundu. Ni ikintu cyadushimishi bituma tubasha kugira ikizere ko kino kigo gishobora kugira icyo kiremamo umwana gifatika."

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mu muryango we batunze imodoka ariko igatwarwa n'umugabo kuko we atayizi, kuba umwana we by'umwihariko w'umukobwa yarafashijwe n'ishuri kugira ubumenyi bwo gutwara, ngo bizafasha umuryango kuko hazaba habonetse uzajya wunganira umubyeyi w"umugabo usanzwe utwara iyo modoka

Ati: "Nta kindi kigo ndabasha kubona bakorera abana ibyo bintu. Kuri ngewe n'umuryango wange byaradushimishije kuba dufite umwana by'umwihariko w'umukobwa ufite ubushake bwo kumenya amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga akiri muto. 

Ariko akimara kutubwira ko ishuri ryabemereye kubyiga, na papa we yamuteye akanyabugabo amubwira ko ari byiza ati' niba ku ishuri babemerera kwiga amategeko y'umuhanda ni ikintu k'ingenzi aho kugira ngo uzaze ujye kubyiga, ubirangirije rimwe byagufasha mu buzima buri imbere. None nkaba mbona kuba ku masomo baduhera abana yo mu ishuri bongeraho ubwo bumenyi bwo gutwara ibinyabiziga ari ikintu cyo gushimwa."

Ku ruhande rwa Ineza Paula, umwe mu banyeshuri bo muri ECOSE Saint Kizito Musambira babashije gukurikira amasomo ajyanye n'amategeko y'umuhanda bakanatsidira uruhushaya rwo gitwara rw'agateganyo, yasonanuye uko bigenda kugira ngo ishuri ryabo ribahe ayo mahorwe.

Ati: "Twebwe ukuntu bigenda, baduha umwarimu utwigisha amategeko y'umuhanda tugahana nawe gahunda itabangamiye amasomo yacu asanzwe nyine twiga ku ishuri, akaza nyuma y'amasomo tukiga ayo mategeko cyane ko tuba dufite n'ibitabo byayo waba ntamasomo ufite ukarebamo wihugura. Ikizamini twafikorereye kuri mudasobwa ngewe na bagenzi bange turagitsinda ubu dufite impushya zo gutwara.

Ineza Paula akomeza avuga ko akimara gutsindira uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga yabibwiye abyeyi bishimira kuba ishuri rya ECOSE Saint Kizito Musambira ryaramuhaye ayo mahirwe. Akavuga ko intego ye ari ukujya kwiga gutwara imodoka agashaka n"uruhushya rwa burundu vuba cyane.

Ati: "Njye icyo navuga ni uko gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n'ubwo rwaba ari urw'agateganyo hanze ni ibintu bitoroha kandi bihenze. Kugira ngo tugirirwe amahirwe yo kubikorera hano ku ishuri ni amahirwe tuba tubonye tutakagombye gutera inyoni."

Myr Baltazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Kabgayi wifatanyije n"abanyeshuri ba ECOSE Saint Kizito Musambira mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w'ishuri wabaye kuw 30 Kamena 2024, mu butumwa bwe yavuze ko umwana urererwa mu ishuri gatolika ari umwana ugomba kurerwa mu mfuruka z'ubuzima bwe bwose.

Ati: "Umwana turera nka Kiliziya gatolika ni umwana turera mu mfuruka z'ubuzima bwe bwose. Ntabwo turera ubwenge bwo mu mutwe gusa bufata ubumenyi n'ubuhanga, ntabwo turera inyuma gusa, ntabwo tureba gusa inyubako, amazu n'ibindi bigaragarira amaso y'abantu cyangwa dushobora gukorakoraho gusa n'intoki cyangwa n'amaboko yacu, turera umuntu mu mfuruka zose z'ubuzima bwe. 

Turera umuntu mu bijyanye n'ubwenge bwo mu mutwe, umuntu mu mutima we, umuntu muri roho, umuntu mu mubano na bagenzi be, umuntu mu mpano zinyuranye imana iba yaramuhaye, umuntu mu mibanire ye n'ibidukikije, umuntu mu bimugize mu mubiri we, umubiri ukeneye kurya, ukeneye gukora siporo n' umubiri ukeneye kugira imbaraga. Aho hose uburezi gatolika bugerageza kujyayo kandi no kugira ngo buhanoze mu murongo wo gushaka kw'Imana."

Kuva iyi gahunda yo kwigisha abanyeshuri amategeko y'umuhanda no kubafasha gukorera uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga yatangira muri irishuri rya ECOSE Saint Kizito Musambira, muri uyu mwaka abanyeshuri 25 bamaze kubona impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga. Ni gahunda izakomeza muri iri shuri ikaguka hakaba n'abazafashwa kujya biga gutwara ibinyabiziga bakaba bakaba banabasha gukorera iza burundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND