RFL
Kigali

Ukuri ku nkuru z'uburwayi zavuzwe kuri Denzel Washington

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/01/2024 12:37
0


Amakuru yakwirakwiye avuga ko umukinnyi wa filime Denzel Washington arwaye kanseri yavuzweho n’abatari bake, bamwe bakunda uyu mugabo batahwa n’agahinda gusa bimwe mu bitangazamakuru byatangaje ko ibi ari ibihuha.



Abarimo abanyamuryango wa Denzel Washington batunguwe n’amakuru yavuzwe atangaza ko kanseri ikomeye itaravuzwe iyariyo, yinjiye mu mubiri wa Denzel barababara. Ibi byahuriranye n’uko mu mpera z’umwaka wa 2023 uyu mukinnyi wa filime yarwaye akajya mu bitaro, bituma benshi bakomeza kwibaza ku bya kanseri yavuzweho.

Uyu mukinnyi yakomeje akazi ke nk’ibisanzwe nyuma yo koroherwa, ndetse yirinda kugira ibyo atangaza kuri aya makuru amuvugwaho, benshi babonye uburyo akomeje kwesa imihigo ye, bamenya ko byari ibihuha.

Intangiro z ‘umwaka wa 2024 Denzel Washington yakomeje kuvugwa mu bantu bari mu mishinga myinshi no gutoranywa mu bahanga bakina filime akomeye nta kibazo cy’uburwayi.

Snopes.com itangaza ko, Denzel akomeje kongera imyaka yongera n’uburemere bw’izina rye, yongera n’ibigwi bituma benshi bamukunda, bakifuza no kureba filime yagaragayemo.

Uyu mugabo wigaruriye benshi binyuze muri filime Equalizer n’izindi zitandukanye, ategerejwe muri filime “ Gladiator 2” izashyirwa hanze mu mpera z’uyu mwaka.

Umwe mu  bamamaye mu mwuga wa sinema Denzel Washington, yamamaye nyuma yo gutinyuka akarenga intekerezo zamushukaga zimubwira ko, kwamamara bidashoboka ari umwirabura mu bazungu.


Yatangaje ko nyuma yo kwigirira icyizere no kureka kwigereranya n’abandi,yaje kuba umwe mu bakunzwe ku Isi, imiryango imwe n’imwe ikamukingukira akabona n’ubutunzi.


Yakunzwe muri filime zirimo Equalizer


Ategerejwe muri Gladiator igice cya kabiri izasohoka Ugushyingo 2024





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND