Mary Weiss, umuririmbyi mukuru w'itsinda rizwi cyane mu njyana ya Pop ryitwa Shangri-Las ryamenyekanye cyane mu myaka ya za 1960, yitabye Imana ku myaka 75.
Kuri iki Cyumweru
tariki 21 Mutarama 2024, ni bwo Miriam Linna washinze label ya Weiss, Norton
Records, yatangaje ko Weiss yitabye Imana ku wa Gatanu ku ya 19 Mutarama aguye Palm
Springs muri California. Kugeza ubu, nta mpamvu y’urupfu rwe iratangazwa.
Shangri-Las, itsinda ry'abanyamuziki ryashingiwe mu mujyi wa New York mu gace ka Queens, ritangizwa n'abakobwa babiri; Weisis n'umuvandimwe we Elizabeth 'Betty.' Nyuma impanga zigizwe na Marguerite 'Marge' Ganzer ndetse na Mary Ann Ganzer baje kubiyungaho.
Aba bombi bahuriye bwa mbere mu ishuri bose ari abangavu, aho batangiye kujya babyina imbyino zitandukanye.
Nyuma y'uko Producer Artie Ripp abasinyishije aba bakobwa muri Kama Sutra Productions, itsinda rya Shangri-Las ryatangiye kumenyekana binyuze mu ndirimbo zihariye amaradiyo mu myaka ya za 1960.
Mu ndirimbo zabo zamenyekanye cyane harimo iyitwa 'Leader of the Pack,' 'Shout,' 'Give Him a Great Big Kiss,' n'izindi. Iri zina ryabo rya 'Shangri-Las' barikomoy kuri imwe muri resitora yo mu gace ka Queens.
Itsinda rya Shabgri-Las ntabwo ryabashije kumara igihe kirekire nubwo ryari rimwe, ariko rikomeza kubera icyitegererezo andi matsinda y'ab'igitsina-gore yavutse nyuma yaho.
Nyuma yo gutandukana, Weiss yimukiye i San Francisco maze ava mu bijyanye n'umuziki atyo kuko yahise ajya mu bijyanye n'ubwubatsi.
Nyuma y'imyaka hafi 40, Weiss yaje gutungurana agarukana imbaraga zidasanzwe mu muziki yari yiyemeje gukora ku giti cye, azana album yise 'Dangerous Game' yashyize ahagaragara mu 2007.
Icyo gihe yabwiye New York Magazine ati: "Ubu ndashaka kwinezeza kandi ngiye kubikora. Abantu bashobora kugufatirana mu buto bwawe, ariko ntibazongera kubikora. Hari inyungu nyinshi zo kuba umuntu mukuru."
Weiss yakoze indirimbo zakunzwe zirimo 'Stop and Think It Over,' 'Remember' (Walkin' In The Sand), n'izindi.
Mary Weiss yitabye Imana ku myaka 75
Yari umwe mu bari bagize itsinda rya Shangri-Las ryakanyujijeho mu 1960
Reba hano indirimbo yayoyobowe na Mary Weiss y'itsinda rya Shangri-Las bise 'Remember'
TANGA IGITECYEREZO