Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire amarushanwa azahuza abakobwa baturuka mu bihugu 120 bazatoranywamo Nyampinga w’Isi, hari iby’ingenzi ukwiye kumenya ku munya-Pologne Karolina Bielawska wari umaranye iri kamba imyaka ibiri.
Mu ijoro ryo ku wa
Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, mu Mujyi
wa San Juan muri Puerto Rico, habereye umuhango wo kwimika Nyampinga w'Isi
ikamba ryegukanwa na Karolina Bielawaski.
Icyo gihe, iri kamba
ryatangwaga ku nshuro ya 70, aho Tonni Ann Sighn wo muri Jamaica yari
arimaranye imyaka ibiri nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Ni mu gihe Miss
Ingabire Grace ariwe wari wahagaririye u Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa
ku nshuro ya Gatanu, nubwo umuhango wo kwimika Nyampinga w'Isi wabaye we ari i
Kigali kuko atabashije kuba muri 40 bageze mu cyiciro cya nyuma.
Uyu munsi, InyaRwanda
yaguteguriye ibintu by’ingenzi wamenya kuri Karolina Bielawska witegura
kurekura ikamba rya Nyampinga w’Isi.
Karolina Bielawska, ni
umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, ukomoka muri Pologne. Yabonye izuba ku ya 11
Mata 1999, avukira mu mujyi wa Łódź. Ni
umukobwa wa Agnieszka Zakrzewska-Bielawska, umuyobozi w'ishami rishinzwe
ihuzabikorwa n’imicungire ya kaminuza y’ikoranabuhanga ya Lodz, na Łukasz
Bielawski wahoze ari perezida wa ŁKS Łódź
Nyampinga w’Isi wa
2021, afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi, yakuye muri kaminuza y’ikoranabuhanga
ya Łódź.
Ku ya 24 Ugushyingo
2019, Bielawska yari ahagarariye Łódź muri Miss Polonia 2019 maze yegukana iri
kamba, bimuhesha no kuba umukandida wagombaga guhagararira Pologne muri Miss
World 2020. Ku bw’amahirwe make, Miss World 2020 yaje guhagarikwa kubera icyorezo
cya COVID-19.
Mu 2021 yaje kugumana
umwanya we wo guhagararira Pologne muri Miss World. Nyuma y’aho, Karolina
yatangiye kugaragara mu bikorwa by’urukundo birimo no gutangiza ikigo cy’igihugu
gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi cyitwa "Korona z Głowy," aho yafashaga
abantu bose babaga bakeneye ubufasha mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19,
ambasaderi mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere, n’ibindi bijyanye n’umushinga
we yajyanye mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi.
Uyu mukobwa kandi nk'uko yabisezeranije ubwo yambikwagwa ikamba, yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije gutinyura abakobwa no gushyigikira icyarengera uburenganzira bwabo cyose.
Nko mu mwaka ushize, yitabiriye igikorwa cyabereye i Bangalore mu Buhinde cyarebanaga n'ubuzima bw'imyororokere ndetse n'uburyo babona iby'ibanze bakenera byose.
Nyuma y'icyo gikorwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Njyewe ubwanjye nizera ko buri mukobwa wese afite uburenganzira n'amahirwe yo kugira uruhare ku bintu byose akeneye kandi ntakwiye guterwa ipfunwe no kubivuga cyangwa gusaba ubufasha."
Bielawska yegukana
ikamba rya Miss World 2021, yimikiwe mu nzu mberabyombi ya Coca-Cola iherereye i
San Juan, muri Porto Rico. Yahise yandika amateka yo kuba umunya-Pologne wa
kabiri wegukanye Miss World nyuma ya Aneta Kręglicka wayeguknye mu 1989.
Mu rugendo rwe nka Miss
World yasuye ibihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Botswana, Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ukraine, Phillipines,
Singapore, Malaysia, Vietnam, Romania, Indonesia, Côte d'Ivoire,u Bwongereza, n’ahandi
henshi.
Mu kiganiro yagiranye
na CNN muri Nzeri 2023, Karolina yatangaje itandukaniro yabonye mu bantu akurikije
ahantu hanyuranye amaze kuzenguruka ku Isi.
Yagize ati: “Nizera ko
nubwo dushobora kuba dufite imico itandukanye, amadini se, ibyo dukunda n’ibindi,
nyuma yabyo byose tugira byinshi biduhuza kuruta ibidutandukanya. Navuga ko kwigira
kuri buri umwe ari kimwe mu bice byiza byo gutembera ahantu hatandukanye.”
Uyu mukobwa usanzwe ari
umunyamideli, akunda kogera muri Piscine no gukina umukino wa Tennis.
Biteganijwe ko mu ijoro
ryo ku ya 9 Werurwe 2024, aribwo Karolina Bielawska
azambika ikamba rya Nyampinga w’Isi amaranye imyaka ibiri, uzamusimbura mu
birori bizabera kuri Jio World Convention Centre mu mujyi wa Mumbai mu gihugu
cy’u Buhinde.
Reba hano amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Karolina Bielawska:
Karolina aritegura gutanga ikamba rya Miss World ku mukobwa uzamusimura
TANGA IGITECYEREZO