Bamwe bavuga ko bibaza impamvu umuntu ashobora gufata umwanzuro wo kubana n’umuntu kugeza ku mwuka we wa nyuma bikabasetsa cyane, batangaza ibitekerezo byabo kuri uyu mwanzuro utoroshye.
Dore urutonde rwa bamwe mu byamamare byatinye gushak abagabo n'abagore nk'uko bitangazwa na BuzzFeed
1. Diane Keaton
Diane Keaton umugore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika wamamaye mu gukina filime yujuje imyaka 78 nta rushako, kuko
yavuzeko atazigera abana n’umugabo.
Mu kiganiro n’umunyamakuru witwa Katie Couric yagize
ati “ Ntekereza ko impamvu ntashatse ari uko nasabwaga ibisobanuro byinshi
igihe nari gushyingirwa.Ntekereza ko nakurikije mama umbyara. Nifuzaga ubuzima
bwanjye ko mbubera umuyobozi, kandi nakuze ntinya abagabo.
Nubwo atigeze ashaka umugabo ngo babane mu nzu,
yahisemo kubayara abana babiri aribo Dexter Keaton na Duke Keaton.
2. Eva
Mendes
Uyu mukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika amaze
kugira imyaka 49 atarafata umwanzuro wo gushaka umugabo. Eva wabyaye abana
babiri, yatangaje ko urushako arwubaha kandi akunda ubumwe buba hagati y’abashakanye
ariko ibyo bigahabana n’umwanzuro yafashe.
Yatangarije Chelsea Handler via Digital Spy ati “
Sindi mu barwanya gushaka umugabo kuko mbona ntako bisa kugira ubumwe ugahuza
urugwiro n’uwo mwashakanye, ariko ikirenze ibyo sinabikora kuko sosiyete
ibitegeka cyangwa bisa nk’ihame kuri bo”.
Yatangaje ko yahitamo kubana n’umukunzi we nubwo
yaba burundu, ariko isezerano rimuzirika akumva ataryifuza.Ati “ Biraryoshye
kubana n’umukunzi tukishimana imyaka myinshi ariko ijambo rivuga kubana n’umugabo
mu nzu rirabishye mu matwi yanjye”.
3.Bill
Maher
Uyu musaza w’imyaka 67 ntiyigeze ashaka umugore, ndetse
nta mwana yigeze abyara. Bill Maher umukinnyi wa filime, umunyarwenya ndetse
akaba n’umunyamakuru ukomoka muri Amerika, yatangaje ko nta mugore akeneye mu
buzima bwe.
Ati “ Sinibaza ukuntu umuntu muzima afata umwanzuro
wo kubana n’undi umunsi ku wundi, ukwezi ku kwezi umwaka ku wundi. Sinjya
mbikurura ngo mbyumve neza”.
4. Leonardo
DiCaprio
DiCaprio wamamaye nka Jack muri filime ya Titanic
akunze kuvugwa mu rukundo, ariko imyumvire ivuga ku rushako akayamaganira kure
byihuse igihe abajijwe kuri iyi ngingo.
Yatangarije Parade agira ati “ Ukuri guhari ni uko, utateganya gushyingiranwa.Ntawabitegura, iyo byaje biraba ntabwo ubihoza mu mutwe birizana”.
Leonardo DiCaprio ukomoka muri Amerika nta mwana afite ndetse nta mugore
arashyingiranwa nawe ku myaka 49, gusa ari mu rukundo n’umunyamideri uzwi nka
Vittoria Caretti.
5.Mindy
Kaling
Vera Mindy Chokalingam wamenyekanye nka Mind Kaling ni
umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika w’imyaka 44. Ntarabyara umwana ndetse
yahakaniye kure ibyo gushaka umugabo.
Yatangaje agira ati “ Sinkeneye gushaka umugabo.
Sinkeneye uwariwe wese kugirango ampe ibyo nshaka cyangwa ibyo nifuza, kuko ibyo byose
nshobora kubyifasha”.
6. Shakira
Umuhanzi Shakira wamenyekanye mu ndirimbo zirimo
Waka Waka, yavuze ko ijambo ryo gushaka umugabo arifata nk’umwanda kandi
ndabitinya. Ati “ Mvugishije ukuri sinifuza umuntu umfata nk’umugore we umunsi
ku wundi, byarutwa nuko ambona nk’umukunzi.
7. Winona
Ryder
Allison Brooks Ryder avuga ko umwanya
afite ari uwo kwitekerezaho no kumenya icyo ashaka kimukwiriye, ndetse avuga ko
ashobora gushaka ariko atashaka nabwo akumva anyuzwe.
Ati“ Mpugiye mu kwiyitaho menya uwo ndiwe n’ibikwiriye mu buzima bwanjye. Byaba byiza mbonye uwo dusangira ubuzima bwanjye ariko ntamubonya naba nyuzwe nishimye nk’ibisanzwe''.
Ku myaka 64 nta mwana yabyaye.
8. Marlon
Wayans
Marlon Lamont Wayans ni
umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya w’umwirabura ukomoka muri Amerika. Uyu
we yahisemo kureka gushaka umugore kugirango yite kuri nyina kuko nawe
yabonaga ari umugore.
Ati “ Sinigeze nshaka
umugore kuko mama wanjye yari ankeneye. Abagore rimwe na rimwe baba bakeneye
kwitabwaho birenze, bakifuza kwiharira ibyawe byose birimo n’urukundo. Mama
wanjye niwe twishimana”.
9. Jamie
Foxx
Eric Marlon Bishop wamenyekanye nka Jamie Foxx yamenyekanye
mu buhanzi butandukanye burimo no gukina filime. Jamie Foxx w’imyaka 56 yakunzwe muri filime zirimo The Burial.
Ati “ Sinigeze nshaka ariko imyumvire yo gushaka sinjye wayizanye! Ubwo rero
ibyo si ibyanjye”.
10. Kilie Minogue
Kylie Ann Minogue AO OBE ni umuhanzikazi ukomoka muri Australia ugejeje imyaka 55 agihakana ibyo gushaka umugabo.
Agira ati “Gushaka umugabo nicyo kintu ntigeze nshaka cyangwa ngo kimpangayikishe. Ababyeyi banjye ntibigeze babinshishikariza, nanjye nakuze bitari mu ntego zanjye”.
TANGA IGITECYEREZO