Umwe mu bahanzi bari mu bihe byiza byabo, Kivumbi King yagaragaje ibyishimo bimwuzuye umutima nyuma y’uko ashyize indirimbo hanze yakoranye na Axon ikakirwa neza byo ku rwego rwo hejuru.
Uvuze ko mu muziki nyarwanda
Kivumbi King ari mu b’imbere kandi igihe kimwe ashobora kuzatungurana mu
ruhando mpuzamahanga ntabwo waba ubeshye kuko ibihamya birahari.
Uhereye ku buryo uyu muhanzi
yandikamo, avanga kuririmba no kurapa n’uburyo akomeza kugenda aseruka mu
bitaramo hafi ya byose bikomeye mu Rwanda no kuba ageregeza gukoresha n’indimi
z’amahanga.
Kuri ubu akaba ari mu
byishimo bitewe n’uburyo indirimbo igaruka ku nkuru ya benshi y’urukundo aho
umuntu usanga akunda undi akajya anifuza ko byibuze banaba inshuti nyamara
byaranze cyangwa uwo batandukanye yifuza ko basubiza ibihe inyuma.
Iyi ndirimbo yitwa ‘Wait’
yagiye hanze kuwa 15 Mutarama 2024 ariko ku mbuga nkoranyambaga zose abantu bakomeje
kuyifashisha ari nako bayihererekanya n’imibare yayo ku mbuga zicurizwaho
umuziki ikaba ikomeje kuzamuka.
Nyuma yo kubona ibi Kivumbi
King yagaragaje ko byamushimishije ashimira abakunzi b’umuziki nyarwanda bose uko
bayakiye banakomeje kumufasha mu kuyimenyekanisha.
Kivumbi King yagize ati”Icyo
nashobora gusa ni ukubashimira, buri umwe ukomeje gufasha mu kumenyekanisha iyi
ndirimbo n’umunezero.” Nyuma yo gushimira yanashimangiye ko yatunguwe n’uburyo
abantu bayakiye ati”Mu kuri sinari niteze ibyo ndikubona.”
Mu bantu bamaze kugaragaza
ko bakozwe ku mutima n’iyi ndirimbo ishobora kuzaba imwe mu zizandika amateka mu
mwaka wa 2024 bazwi barimo Mbabazi Shadia [Shaddyboo] wavuze ko yanyuzwe bikomeye
n’iyi ndirimbo akaba akomeje kuyisangiza abamukurikira.
Umukobwa uri mu bagezweho muri iyi minsi Judy, Shema Sugar uri mu ba-Video Vixen bakomeye muri iki gihe, ababyinyi bakomeje guhindura ikibuga cy’imyidagaduro Jojo Breezy, General Benda na Divine Uwa nabo bari mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bashimye ‘Wait’ ya Kivumbi King na Axon.
KANDA HANO UREBE UNUMVE 'WAIT'
TANGA IGITECYEREZO