Sophie Turner wamamaye muri "Games of Thrones" yabonye ibitugu aririraho nyuma y'ibihe bikomeye ari gucamo bya gatanya ye na Joe Jonas.
Kuwa Gatatu aba bombi bishimiye umuhuro bagiranye, nyuma batemberana mu muhanda, Peregrine Pearson afashe ku rutugu rwa Turner bagenda baseka banezerewe, urukundo rutihishira.
Urukundo rw'aba bombi rwavuzwe mu kwezi k'Ugushyingo 2023, bitangazwa nk'ibihuha ko umukinnyi wa filime Sophie Turner akiri mu rukundo na Peregrine Pearson, nubwo yari ahanganye n'ibihe byo kwaka gatanya na Joe Jonas bari bamaranye imyaka 4. Gusa bisa nk'aho ari ukuri.
Nyuma yo kwaka gatanya kwa Turner na Joe, habayeho kutumvikana ku buryo bwo kurera abana babo kuko buri wese yifuzaga kwikubira akagumana abana, gusa bahabwa amategeko ko bakwiye kuba ababyeyi b'abana babo mu buryo bungana.
Tariki 6 Nzeri 2023 ni bwo hasakaye amakuru ko Joe Jonas na Sophie Turner bagiye gutandukana babinyujije ku rubuga rwabo rwa Instagram, nyuma y'imyaka 4 bashyingiranwe.
Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, Sophie Turner yakuye mu rukiko rwa New York ikirego yaregaga uwahoze ari umugabo we Joe Jonas batandukanye, avuga ko yahagaritse pasiporo z'abakobwa babo kugira ngo batazashobora kuva muri Amerika.
Nyuma yuko Joe Jonas ahakaniye kure ibyo aregwa, mu ntangiriro z'uku kwezi itsinda ry'abanyamategeko rya Turner ryamenyesheje ubucamanza ko impande zombi zakemuye ibibazo hagati yabo.
Aba bombi bashyize umukono ku masezerano y'ubwumvikane ikirego kirahagarikwa.
Sophie Turner ari mu byishimo by'umukunzi mushya Peregrine Pearson nyuma y'imvururu amazemo iminsi n'uwahoze ari umugabo we.
Sophie Turner yabonye umukunzi w'impozamarira
Turner yabonye umukomeza mu bihe bimukomereye bya gatanya
Joe na Turner bumvikanye kugira inshingano ku bana babo
Source: Bazaar
TANGA IGITECYEREZO