Umuhanzikazi w'icyamamare, Adele, uherutse gukora ubukwe mu ibanga na Rich Paul, yanze ko basinya ivanga mutungo mu rwego rwo kurinda umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 220 z'Amadolari.
Umwongerezakazi kabuhariwe mu muziki, Adele Laurie Adkins, wamamaye cyane mu ndirimbo z'urukundo zirimo nka 'Rolling In The Deep', 'Set Fire On The Rain', 'Hello', n'izindi nyinshi, yongeye kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko hatangajwe ko ubwo yarushingaga n'umugabo we mushya.
Muri Nzeri nibwo Adele n'umukunzi we Rich Paul barushinze mu ibanga rikomeye, maze mu mpera z'umwaka wa 2023 uyu muhanzikazi nibwo yahise abitangaza ko atakiri ingaragu ko yamaze kongera kurushinga nyuma yaho yari yakoze gatanya n'umugabo we wa mbere Simoni Konecki mu 2020.
Adele na Rich Paul baherutse kurushinga mu ibanga
Aya makuru yo kurushinga ya Adele yatunguye benshi, gusa ubu noneho byavugishije benshi bimenyekanye ko yanze ivangamutungo n'umugabo we Rich Paul arusha kure imitungo.
Daily Mail yatangaje ko amakuru yizewe aturuka ku basezeranije uyu muhanzikazi avuga ko yanze gusinya ivanga mutungo ubwo barushingaga. Ngo Adele yavuze ko adashobora kwemera ivanga mutungo n'umugabo ndetse ko n'umujyanama we (manager) ari mu bambere bamubujije ivanga mutungo.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Adele yarinze umutungo wa Miliyoni 220 z'Amadolari atunze, nyuma y'uko gatanya yasinye mu 2020 yatumye umugabo we wa mbere atwara amafaranga menshi bitewe n'uko bari barasinye ivanga mutungo.
Adele yanze kuvanga umutungo n'umugabo we, arinda umutungo we ubarirwa muri miliyoni
Kudashaka kuzongera kunyura mu byo yanyuzemo ubwo yahanaga gatanya bwa mbere ngo biri mu bya mbere byatumye yanga kuvanga umutungo n'umugabo we mushya.
Ikindi gitangaje ngo ni uko inzu y'umuturirwa (Mansion) batuyemo i Los Angeles, Adele yaguze mu 2021 ayiguze n'icyamamare Sylvester Stallone amwishyuye akayabo ka Miliyoni 58 z'Amadolari, ariwe yanditseho ndetse ngo ubwo yayiguraga yanze ko Rich Paul amufasha kuyishyura. Bivuze ko muri make imitungo ikomeye bafite ari iya Adele ku buryo batandukanye ntacyo yahomba.
Umuturirwa batuyemo ni Adele wawiguriye ntabufasha ahawe n'umugabo we
TANGA IGITECYEREZO