Ikigo cy’Abongereza gikora ibijyanye na Filime na Televiziyo, BAFTA ryatangaje inkuru y’incamugogo y’urupfu rw’umukinnyi wa filime, Georgina Hale wari umaze imyaka 50 muri uyu mwuga.
Georgina Hale witabye
Imana afite imyaka 80, yamenyekanye cyane muri filime yitwa ‘Emmerdale,’ ndetse
na ‘Hollyoaks.’
BAFTA yahaye icyubahiro
uyu mugore, ivuga ko yari amaze imyaka mirongo itanu agaragara kuri filime,
kandi akina amafilime ndetse n’amakinamico.
Babinyujije ku rubuga
rwa X [Twitter] BAFTA bagize bati: "Twababajwe no kumenya urupfu rwa
Georgina Hale.
Yari azwi cyane ku
bikorwa bye byagiye bimuhesha gutsindira ibihembo muri filime za Ken Russell, aho
yahawe igihembo cy’umukinnyi mushya utanga icyizere mu kuyobora filime mu
1975."
Nubwo impamvu y'urupfu rwa Georgina itaramenyekana, bikekwa ko yaba
yaritabye Imana ku ya 4 Mutarama.
Umukinnyi wa Filime
Jude Rawlins yanditse kuri X ati"Nababajwe cyane no kuba twatakaje
Georgina Hale. Yari umukinnyi mwiza cyane ndetse nari narigeze no kubimubwira. Hari
igice nari naranditse yagombaga kuzakina muri filime yanjye, ariko ubu nta
gitekerezo mfite cy’umuntu uzashobora kugikina.”
Abafaba be bamukundiraga
ijwi rye ritashidikanyarwaho n’uwari we wese, bakamusobanura nk’umuntu w’igitangaza
muri byose.
Hale wavukiye i Ilford
muri Essex, yari azwi cyane kubera uruhare yagize muri filime za Ken Russell mu
myaka ya za 70. Harimo filime Mahler yo mu 1974,
ishingiye ku buzima bw’uwahimbye Gustav Mahler, aho Hale yakinnye nka Alma,
bikaza no kumuhesha igihembo cya BAFTA.
Yatangiriye umwuga wo
gukina filime muri kompanyi ya Royal Shakespeare mu 1965 muri filime yitwa West
End. Yakinnye na Beryl Chugspoke muri Emmerdale mu 2006 na Blanche Longford
muri Hollyoaks muri 2010-11.
Uyu mukinnyi yashakanye
na John Forgeham mu 1964 ariko nyuma baza gutandukana.
Umukinnyi wa filime, Hale Georgina yitabye Imana ku myaka 80 y'amavuko
TANGA IGITECYEREZO