RURA
Kigali

Natinyaga gukina filime n’abazungu - Denzel Washington yahishuye amabanga ye

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:11/01/2024 15:43
0


Denzel Washington umwe mu birabura bigaruriye imitima ya benshi muri filime zikinirwa i Hollywood, yagarutse ku rugendo rwe rwaranzwe na zimwe mu mbogamizi zirimo gukinana n’abazungu ari umwirabura nka kimwe mu byo yatinyaga.



Denzel Hayes Washington urambye mu mwuga wo gukina filime zikinirwa mu ruganda rwa sinema ya America, yagarutse ku byaranze ubwana bwe, umwuga wa filime yinjiyemo bimutunguye, ndetse n’uburyo inzozi ze zabaye impamo agahinduka umuherwe.

Ntagushidikanya ko benshi bakurikira filime za Hollywood zikunze kunyuzwa kuri Netflix bazi uyu mugabo - umwe mu birabura bubatse izina kubera gukina neza, bakigarurira amarangamutima ya benshi.

Washington yabonye izuba tariki ya 28 Ukuboza 1954 muri Mount Vernon mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, akurira mu rugo rw’icyubahiro, kuko se umubyara yari Minisitiri “Minister”.

Nk'uko bitangazwa na Denzel Washington, gukina filime ntibyari mu byo yifuzaga, ndetse ntiyakundaga no kureba filime muri rusange. Ubwo yajyaga mu mashuri yisumbuye yize itangazamakuru, nyuma atangira gukora n’ibindi birimo gutunganya filime “ Filimmaking”. 

Nyuma, Denzel yaje kwinjira mu itsinda rikina ndetse rigatoza ibijyanye n’amakinamico, agerageje gukina filime asa n'uwikinira, bamuhitamo nk’umuntu wagira icyerekezo cyiza abikoze kinyamwuga.


Yatangaje agira ati “Sinakuze ndi umukunzi wa filime. Data umbyara yari Minisitiri, icyari kindi mu mutwe ni ibijyanye n’ubuyobozi, ni na byo nabonaga mu maso y’umubyeyi wanjye, nyuma tugakunda gusenga cyane ariko gukina filime sinabitekerezaga”.

Umukinnyi wa filime Denzel Washington wakuriye mu nzu y'Imana yagize ati “Natangiye gukina filime ubwo nisungaga abakinaga amakinamico muri Kaminuza ya Fordham, ntangira gukunda filime ndetse nkarangazwa n’abarimo Al Pacino na De Niro kubera ubuhanga bari bafite mu gukina, ariko nabonaga bose ari abazungu nta n'umwe dusa nkumva ntinye gukinana nabo ndi umwirabura”

Denzel Washington yatangarije Hollywood Reporter ko nyuma yo kwiga gukina filime muri Cinematic Art yabahuguraga, yatinye guhita akina, kuko yabonaga abirabura ari bacye muri uyu mwuga, agatekereza ko bigoranye kubona aho amenera, gusa agerageje biza gukunda”.

Yibazaga niba byashoboka ko yayobora filime cyangwa akaba yakwamamara muri yo nk'uko byabaga kuri bamwe yabonaga, filime ikaba yakinnyemo benshi ariko umwe cyangwa bangahe bakamenyekana kurusha abandi, bikamuca intege kuko nta cyerekezo yabonaga.

Nk'uko yakomeje ku bitangaza, yaje gusobanukirwa amenya ko, kwamamara no kugera ku bikorwa bihambaye bidasaba kuba uri umuzungu cyangwa ufite urundi ruhu, ahubwo bisaba gukora neza ibyo winjiyemo.

Uyu mugabo utegerejwe muri filime nshya yitwa “Gladiator 2” yakunzwe muri filime zirimo filime y’uruhererekane ya Equalizer, Inside Man, Glory, Man on Fire, The Little Things, Out of Time, Fences, American Gangster n’izindi.


Washington ukunze kuvuga ko ashyira Imana imbere mu byo akora byose, yanditse asaba abantu kwizera ko Nyagasani ariwe wenyine ushobora byose. Ati “Imana ibe nyambere mubyo ukora byose”.

Yibutse n’abifuza kugera ku nzozi yandika agira ati “Inzozi zitagira intego zirangira zibaye indoto gusa, umuntu akumva yitengushye yirenganya”.


Denzel Washington yatinyaga gukinana n'abazungu     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND