Abahanzi bafite amazina azwi mu muziki nyafurika barimo Eddy Kenzo, Diamond Platnumz, Koffi Olomide, Omah Lay na Yemi Alade,bagiye guhurira mu iserukiramuco rikomeye rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu i Abu Dhabi.
Iyi gahunda y’iri serukiramuco rya All Africa Festival uba ari umwanya mwiza ku banyabirori n’abanyamafaranga baba bidagadura byo ku rwego rwo hejuru mu muziki nyafurika, batembera mu bwato bishima babyina.
Ibiciro bikaba byaragenwe haherewe ku muntu winjira ari umwe hakaza abifuza kuryitabira nk’umuryango byose kandi bifite n’imyanay y’abanyacyubahiro.
All Africa Festival ikaba ari kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo,ukaba uba ari umwanya mwiza abantu bishimira gakondo n’umuco nyafurika ariko na
none no gukomeza kwuteza imbere.
Mu bihe byatambutse Umuyobozi Mukuru wa All Africa Festival
akaba n'umwe mu bayitangije, Nina Olatoke yatangaje ko biteguye neza ku
kirwa cya Yas muri Abu Dhabi ahazabera iki gikorwa.
Iri serukiramuco rikaba rizamara iminsi 3, ku munsi wa mbere
hazaba ari tariki ya 02 Gashyantare 2024, abahanzi Omah Lay, Tekno, Vegedream,
Stonebwoy na Vigrodeep nibo bazarifungura.
Naho tariki ya 03 Gashyantare 2024, Diamond Platnumz, Gims, Elgrandetoto,
Sha Sha, Lij Mic na Hleem Taj Alser nibo bazasusurutsa abazitabira.
Mu gihe rizashyirwaho akadomo n’abahanzi Yemi Alade, Nora
Fatehi, Koffi Olomide, Kamo Mphela na Eddy Kenzo ku wa 04 Gashyantare 2024.
Buri munsi kandi hazajya haba hari abahanga mu kuvanga umuziki
barimo Berita, Santo, Skales, RJ The DJ usanzwe ari we DJ wihariye wa Diamond
Platnumz.
TANGA IGITECYEREZO