Kigali

Bwari ubwa mbere nikoranye kuri ‘Stage’! Chriss Eazy yavuze ibintu 5 byaranze igitaramo cye i Burayi- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2024 11:08
0


Umuririmbyi Christian Rukundo wamenyekanye nka Chriss Eazy, yatangaje ko yarushijeho kugira icyizere mu rugendo rwe rw’umuziki nyuma yo gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bubiligi, ashingiye ku kuntu yitwaye muri iki gitaramo yaririmbyemo ariwe wenyine ibizwi nka “One Man show.”



Yabwiye InyaRwanda ati “Ni igitaramo cyampaye icyizere. Kuko nicyo gitaramo cya mbere nari nkoze ndi njyenyine, nta wundi muhanzi turi kumwe uri buririmbe kuri ‘stage’ imwe nanjye.” 

Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Sambolera’, yanavuze ko igitaramo yakoreye mu nyubako y’imyidagaduro ya ‘Blu Brussels’ mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi, cyanamuhaye ishusho y’uko umuziki we wagutse, ukagera no ku banyarwanda bahatuye.

Ati “Nabonye ko mfite umubare munini cyane, yaba abanyarwanda, abarundi n’inshuti z’abo bumva ikinyarwanda, ndetse n’abakunzi ba muzika yanjye.”

Chriss Eazy anavuga ko “Nabonye ko imiziki nkora ikunzwe, ibintu nakoze, ibyo navunikiye bifite abantu babikunda. Urumva bwari ubwa mbere ngeze i Burayi, ariko inyubako y’imyidagaduro ya ‘Blue Brussels’ nataramiyemo yanyuzemo abahanzi benshi, ni naho Bruce Melodie yakoreye, n’abafaransa benshi bajya bahakorera, haruzuye amatike yose arashira, haruzura na VIP hose, abantu babura aho kwicara, ndetse na ‘Parking’ y’aho yari yuzuye.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakoze iki gitaramo agifiteho ibiterezo byinshi, ariko ko nyuma yacyo ‘nabonye ko byose bishoboka’.

Yanumvikanishije ko yasanze abanya-Burayi ari abantu bakunda gutembera cyane kuko “Ni abantu baza mu gitaramo mu rukerera’.

Ati “Usanga ahantu hari bubere igitaramo nka Saa Yine z’ijoro nta muntu n’umwe uhari, bikagera nka Saa Tanu ubona nta bantu, bijya kugera Saa Sita z’ijoro ‘Salle’ yose yakubise yuzuye.”

Chriss Eazy anavuga ko mu gihe amaze mu Bubiligi yabonye ko Abanyarwanda bahatuye bazi ibihangano bye kuko.Ati “Ubwo nabiririmbaga mu gitaramo cyanjye mpereye kuri za ndirimbo za mbere, hose twarafatanyaga, mbese bafite amakuru ya mbere.”

Yungamo ati “Nabonye ko hari n’ukuntu amakuru aba atambuka ku mbuga, ugasanga umuntu uri hano mu Bubiligi ayazi kurusha umuntu uri i Kigali. Ni abantu baba mu mahanga, ariko umutima wabo n’intekerezo zabo byose biri mu Rwanda.”

Uyu muhanzi anavuga ko igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu basa neza, bambaye neza kandi yabonye ko ari “Abantu bizihirwa.”

Ati “Ntabwo bifata nk’abanya-Kigali, iyo indirimbo igiyemo ayikunda murabyinana. Nta muntu n’umwe hano wigeze yifata. Ni abantu bizihirwa, kandi banezerwa.”

Chriss Eazy yatangaje ko bwari ubwa mbere ataramiye abakunzi be ariwe wa mbere ku rubyiniro

Chriss Eazy yasobanuye ko iki gitaramo cyamuhaye icyizere mu rugendo rwe rw’umuziki

Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Luckman Nzeyimana niwe wayoboye iki gitaramo


Junior Giti yatangaje ko iki gitaramo cyabanjirije ibindi bazakorera i Burayi 

Chriss Eazy yavuze ko yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose muri iki gitaramo, kandi yabonye ko abanya-Burayo bumva neza ibihangano bye












KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAMBOLERA' YA CHRISS EAZY

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND