Umuhungu wa Joseph Mayanja [Jose Chameleone], Abba Marcus yifashe amashusho y'iminota 6 agaruka birambuye ku burwayi bw'umubyeyi we, kugeza ubwo anatangaje ko abaganga bamaze kumenyesha Se ko nakomeza kunywa umutobe (inzoga) mu buryo bumeze nko kwirenza iminsi, azitaba Imana mu myaka ibiri iri imbere.
Uyu musore atangaje ibi mu gihe ku wa 12 Ukuboza 2024, Se yihutanwe mu bitaro bya Nakasero nyuma yo kuremba mu buryo bukomeye; ndetse benshi mu bafana be batangiye kugira impungege.
Uyu mugabo wamamaye mu muziki wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, anategerejwe i Kigali mu gitaramo azakorera muri Kigali Universe, ku wa 3 Mutarama 2025.
Mu mashusho y'iminota 6 n'amasegonda 31', Abba yavuze ko uburwayi butuma Se aryamye ku gitanda cyo kwa muganga muri iki gihe bushingiye ku 'kunywa cyane inzoga' buzwi nka “Acute pancreatitis.”
Yavuze ko Se yakunze kurangwa no kunywa inzoga cyane, ku buryo imiryango yagerageje gukomakoma ariko bikanga. Ndetse ko yaba ababyeyi be n'abandi ntako batagize kugira ngo bamwumvishe ko ari kugirira nabi ubuzima bwe.
Uyu musore yavuze ko mu buzima bwe bwose yabonye Se ahanganye n'icupa. Avuga ko n'ubwo Se ari umusitari, ariko yagiye arangwa n'ibihe byo guhangayika 'birashoboka ko yahisemo kunywa inzoga nk'uburyo bwo kwirengagiza ibyo byose'.
Yavuze ko adashimishijwe n'ibihe Se ari kunyuramo; ndetse ahora yibaza iherezo ry'ubuzima. Abba yanavuze ko afite ubwoba bw’ikizakurikiraho mu gihe cyose Se yaba yitabye Imana 'kuko umuryango wa ba Mayanja ushobora kuzibagirana'.
Yanavuze ko inshuti za Se zitamugira inama yo kureka inzoga, ahubwo zirajwe ishinga no kureba icyo azana ku meza.
Abba anavuga ko ashingiye ku makuru bahawe n'abaganga bakurikirana ubuzima bwe, bavuze ko "Data nakomeza kunywa inzoga asigaje imyaka ibiri yo kubaho." Ati "Uyu ni Data w'ubuzima bwanjye bwose."
Abba yavuze ko avukana n'abana bane, ku buryo yibaza uko bazabaho nyuma y'ubuzima bwa se. Yashimangiye ko abaganga bavuze ibi, basanzwe ari bo bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi.
Uyu musore yasabye buri wese, yaba ari umufana, abakunzi ibihangano bye mu bihe bitandukanye n'abandi kugira uruhare mu gutuma Se ava ku cyemezo yafashe cyo kunywa inzoga ubudasiba. Ati "Ni ku bw'ineza y'umuziki we, ni ku bw'ineza y'umuryango we."
Abba yavuze ko Se Jose Chameleone yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye ku bihumbi by’abantu, bityo ni aha buri wese kugirango agire icyo akora ‘ubuzima ntibumucike’.
Indwara ya ‘Acute pancreatitis’ yafasha Jose Chameleone, ifata cyane ku rwagashya runini ruri mu nda ‘Pancreas’, rugira uruhare mu gukora amasoko atuma ibiryo bishwanyurwa, ndetse no gukora ‘insulin’ igenzura isukari mu maraso.
Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo ubukomeye mu nda, akenshi mu gice cyo hejuru cyangwa hagati, bukura bikagera mu mugongo.
Irangwa no kugira isesemi no kuruka, kubura ubushake bwo kurya, guhinda umuriro, kubura imbaraga no gucika intege.’
Impamvu nyamukuru y’ubu burwayi ni ukunywa inzoga nyinshi. Kuyinywa igihe kirekire cyangwa mu bwinshi bushobora kwangiza urwagashya. Hari kandi ibiyobyabwenge byinshi n’imiti:
Abaganga
bagaragaza ko mu kuvura iyi ndwara, kenshi uyirwaye asabwa kureka inzoga.
Harimo kandi kurya indyo ifite intungamubiri nziza, ikungahaye ku mbuto,
imboga, n’ibinyampeke.
Umuhungu
wa Jose Chameleone yatanze ubuhamya ku burwayi bwa Se
TANGA IGITECYEREZO