Ingabire Deborah [Marina Deborah] yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye na Ykee Benda nyuma y’uko we na Bad Rama bari bagerageje bikanga.
Imyaka igiye kuba 7 u Rwanda rwungutse impano nshya y’umuhanzikazi Marina Deborah, muri icyo gihe amaze yakomeje kugenda akora iyo bwabaga ngo ahe abakunzi be ibyiza.Kuri iyi nshuro akaba yabashije kugera ku nzozi yinjiye mu muziki arota, akorana indirimbo na Ykee Benda.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Marina yavuze ko bigeze kubigerageza we na Bad Rama bakajya no muri Uganda ariko bikanga.
Ati”Kuva kera nigeze kumuhiga nkiza mu muziki nka 2019, njye na Bad twagiye Uganda gushaka collabo tumushaka ariko birangira tutayikoze.”
Yongeraho ati”Icyo
gihe cyose nakomeje kubigumana mu mutwe, ejo bundi sinzi ukuntu nabonye ko ari
mu Rwanda nk’umuntu twigeze kubiganiraho ndongera ndamubwira.”
Umuhanzikazi Marina
yinjira mu muziki yabanje kunyura mu biganza bya Uncle Austin nyuma aza kwinjira
muri The Mane Music ya Bad Rama n’ubu bagikorana ariko mu buryo butandukanye na
mbere aho Marina yahawe uburenganzira busa n’ubusesuye mu mikorere ye kurusha
mbere.
Zimwe mu ndirimbo za Marina yakoze mu myaka itandukanye harimo Byarara Bibaye, Log Out, Tubisubiremo, Decision n’izindi zitandukanye.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NDOKOSE YA MARINA NA YKEE BENDA
Marina nyuma y'imyaka igera kuri 5 yifuza gukorana na Ykee Benda byarangiye bakoranye iyitwa 'Ndokose'Ari mu bahanzikazi bamaze imyaka itari mike baza mu b'imbere Yatangiye akorana na Uncle Austin yakoranye na The Mane ya Bad Rama n'ubu bagifitanye imikoranire nubwo inyuranye n'iya mbere
TANGA IGITECYEREZO