RFL
Kigali

Umuziki nyarwanda wungutse amaraso mashya

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/01/2024 14:51
0


Kevin Kabaka Giraneza uzwi cyane ku izina rya Kabaka, ni umwe mu bakiri kuzamuka muri muzika nyarwanda batanga icyizere kandi bafite impano bakwiye guhangwa amaso muri iki gihe.



Ni umusore umaze gukora indirimbo zitari nyinshi ariko nkeya amaze gukora zerekana ko afite ahazaza heza. Yabwiye InyaRwanda ko yatangiriye ku ndirimbo ye ya mbere yise 'Ndagushaka' yakorereye muri  Label ya Infoatassi isanzwe imufasha mu muziki. Ni indirimbo yagiye hanze muri Kanama 2023.


Yavuze ko akimara gukora iyi ndirimbo yabonye benshi barayishimiye bimutera imbaraga zo gukora izindi zitandukanye. Ati “Ni indirimbo yanyeretse ko nshoboye ndetse abantu bayumvise bangaragariza ko nkomeje gukora cyane nagera kure cyane muri Muzika Nyarwanda.’’


Yavuze ko atangira umuziki yabanje kwitinya cyane mu buto bwe ariko nyuma akaza kugenda atinyuka.


Ati “Natangiye kumenya ubwenge nkunda umuziki ariko nkitinya numva atari impano yanjye, gusa nza kwitinyuka njya muri studio, abantu bumvise ijwi ryanjye bambwira ko nshoboye ntangira ntyo.”


Intego ye avuga ko ari ukugeza umuziki we kure ukarenga imbibi z’u Rwanda, ati “ Mu by’ukuri ndashaka ko umuziki wanjye ugera kure cyane ukarenga imipaka yose y’Isi.”


Mu kuririmba kwe yibanda ku rukundo ngo kubera ko aribwo buzima bwa buri munsi abantu babamo kuko akenshi hari ibiba bitagenda neza mu rukundo bishobora gukosorwa kubera indirimbo. Yasabye abakunzi b’umuziki nyarwanda kumuba hafi no kumushyigikira mu bikorwa bye byose.Uyu musore ni umwe mu bahnzi bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda 


Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Melanin”.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND