Miss Rwanda 2012 Aurore Kayibanda umaze iminsi myinshi yerekana ko yanyuzwe n’umukunzi mushya yungutse, yafashe umwanya amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.
Mu butumwa yasangije abamukurikira yifashishije amagambo meza
y’urukundo azwi nk’imitoma, Miss Aurore atakagiza umukunzi we.
Yateruye agira ati”Umunsi mwiza w’amavuko ku mugabo w’ubuzima
bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya
byose umutima wawe w’igikundiro n’ubugwaneza.”
Miss Aurore akomeza yifuriza umukunzi we kuramba ati”Uzarambe
kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi
mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.”
Mu gusoza ubu butumwa kandi yagaragaje ko barimo no kwizihiza
umwaka bamaze bari mu munyenga w’urukundo ndetse Miss Aurore akambikwa impeta n’uyu mukunzi we.
Miss Aurore Kayibanda yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa
2012 aza kandi gukomeza kwambara ikamba no mu mwaka wa 2013 kugeza ryegukanwe
na Akiwacu Colombe mu mwaka wa 2014.
TANGA IGITECYEREZO