Kigali

Ubushakashatsi: Abagabo bafite ubwanwa ni abagwaneza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/01/2024 14:15
0


Ubusanzwe ubwanwa buri mu bintu bituma abantu b’igitsina gabo bagubwa neza ndetse bakagaragara neza imbere y’ababareba cyane cyane abagore n’abakobwa, ndetse bamwe mu bataragize amahirwe yo kubugira ari bwinshi usanga usanga hari bafite ipfunwe ryo kujya mu bandi.



Iyo ugenzuye neza usanga ubwanwa ari kimwe mu bintu bikurura abagore cyangwa abakobwa, bishatse kuvuga ko ubwanwa ari umurimbo w’abagabo.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Queensland muri Australia bwigaga ku mpamvu ituma abagore bakururwa cyane n’ubwanwa bw’abagabo.

Ubundi bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru The Journal of Evolutionary Biology bwigaga ku mpamvu ituma abagore batikoza abagabo bafite isura itariho ubwanwa na buke ahubwo bakikundira abafite ubwanwa ndetse bwinshi, ubu bushakashatsi bwombi bwakorewe ku bagore 8520 ndetse babazwa ibibazo byinshi kuri iyi ngingo, baza gusanga abagabo bafite ubwanwa bwinshi bakunzwe cyane kubera ko ari abagwaneza ku bijyanye n’imibanire y’abandi kuruta abatabufite.

Bimwe mu byo  ubu bushakashatsi bwagaragaje rero ni uko abagabo b’ubwanwa bwinshi ari abagwaneza mu mibanire n’abo bashakanye. Abagore benshi bakoreweho ubu bushakashatsi bavugaga ko abagabo bafite ubwanwa baba bagira umutima mwiza, baca bugufi, bazi kumva ibyifuzo by'abagore babo kandi bakanamenya kubitaho.

Ubugwaneza bw'abagabo bafite ubwanwa ngo bugaragarira mu buryo bitwara ku bandi ugereranije n'abagabo batabufite. Ubu bushakashatsi buvuga ko abagabo bafite ubwanwa 93% usanga ari abagwaneza bafite n'umutima mwiza kurusha abatabufite. 

Icyakoze ubu bushakashatsi buvuga ko kuba abagabo bafite ubwanwa ari abagwaneza bidasobanuye ko abatabufite batagwaneza, ahubwo ngo ni uko ababufite aribo bagwaneza kandi aribo bakurura igitsina gore dore ko ngo mu bagore 1000 ubabajije umugabo bakunda uko ameze, byibuza 999 muribo bakubwira ko bakunda umugabo ufite ubwanwa.

Ikindi ni uko abagore badakunda abagabo basa n’abagore, ni ukuvuga badafite isura nk’iy’abagabo, itandukaniro rero ni uko bakwiye kugira ubwanwa ndetse bwinshi.

Ubu bushakashatsi bwasoje bushimira abagabo bafite ubwanwa bwinshi bubabwira ko ari abanyembaraga, ko ari abarinzi b’ibyabo n’ababo ndetse ko ikigeretse kuri ibyo ari abagwaneza, bakunda kugira imibanire myiza n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND