Combs yajyanywe mu bitaro bya Brooklyn kugira ngo akorerwe MRI kuko yagiraga ububabare mu ivi. Uru rugendo rwabaye Saa Yine z’ijoro (10:00 PM) hagamijwe kwirinda ibihuha nk’uko abatangabuhamya babibwiye DailyMail.com ku mugoroba wo ku wa Kane w'Icyumweru gishize.
Icyakora, nk'uko amakuru abitangaza, iyo gahunda ntiyatewe n’imirwano cyangwa ikindi kibazo cyo muri gereza, ahubwo byari ikibazo cy’imvune ya kera yamubabazaga
Uyu muririmbyi w’icyamamare kuri ubu amaze umwaka afunze afungiye muri gereza izwiho gukomera ya Metropolitan Detention Center, aho ategereje kuburanishwa ku itariki ya 5 Gicurasi ku byaha by’ubusambanyi n’ibindi byaha bikomeye.
Aline Rangira Mwihoreze
TANGA IGITECYEREZO