Kigali

Miley Cyrus ayoboye abahanzikazi bihariye imbonerahamwe z’umuziki mu 2023

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/01/2024 13:25
0


Umwaka wa 2023, ni umwaka abahanzikazi bahagurutse bagakora mu buryo bugaragarira buri wese. Miley Cyrus ndetse n’abandi, bagiye bakora indirimbo zikiharira imyanya ya mbere inshuro nyinshi muri uwo mwaka.



Abahanzikazi bakomeye nibo biganje cyane mu muziki w’u Bwongereza mu 2023, aho bagiye bamara ibyumweru byinshi ku mwanya wa mbere ku mbonerahamwe y’umuziki yemewe kuva yatangira mu 1952.

Usibye amazina macye asanzwe amenyerewe n’abandi bashya bagaragaye ku mbonerahamwe ya UK Top 40, ubundi ab’igitsina-gore nibo banditse amateka yo kumara ibyumweru 31 ku mwanya wa mbere, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Ubucuruzi bw’Umuziki mu Bwongereza (BPI).

Miley Cyrus, umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaciye agahigo ko kuba indirimbo ye yitwa ‘Flowers’ yaramaze ibyumweru icumi iyoboye imbonerahamwe z’umuziki hirya no hino ku isi mu 2023, bitewe n’uburyo yarebwe ndetse n’uko yacurujwe.

Ni mu gihe indirimbo ya Dave na Central Cee yitwa ‘Sprinter’ ariyo yihariye umwanya wa kabiri igakurikirwa n’izindi nyinshi z’ahahanzi b’igitsina-gore.

Collabo y’umuhanzikazi Raye wavukiye i Londres ndetse n’umuraperi w’umunyamerika 070 Shake bise ‘Escapism’ niyo yaje ku mwanya wa gatatu mu ndirimbo zihariye umwanya wa mbere ku mbonerahamwe z’umuziki mu 2023.

Taylor Swift ufite album yitwa 1989 (Taylor’s Version) yaciye agahigo ko kuba album yagurishijwe cyane mu 2023, nawe yakunze kugaraguka ku mwanya wa mbere ku mbonerahamwe z’umuziki.

Indirimbo y’umuhanzikazi Ellie Goulding yakoranye na Calvin Harris bise ‘Miracle,’ ndetse n’iy’umuraperikazi w’umunyamerika SZA yise ‘Kill Bill’ nazo zagarutse kenshi kuri izi mbonerahamwe.

Umuhanzikazi PinkPantheress wakoze indirimbo yitwa ‘Boy's A Liar’ ndetse n’umunyamerikakazi ukomoka muri Cameroon, Libianca nabo banditse amateka mu 2023.

Abandi bahanzi b'igitsina-gabo bahigitse abandi bakagaragara mu icumi ba mbere ni Rema wakoze indirimbo yitwa ‘Calm Down,’ ndetse na Harry Styles wahimbye iyitwa ‘As It Was.’

Indirimbo zigera kuri 13 muri 20 zam bere z’umwaka zakozwe n’ab’igitsina-gore, barimo abahanzi bo mu Bwongereza Ella Henderson (React), na Venbee (Messy In Heaven) hamwe n’ibayamamare ku isi Olivia Rodrigo (Vampire) na Bebe Rexha (I’m Good [Blue] yakoranye na David Guetta).

Umuyobozi mukuru wa BPI, Dr Jo Twist, yavuze ko 2023 yabaye "umwaka mwiza ku bagore" bityo ko ugomba "kwizihizwa hatabayeho kwirebaho.”

Uburyo buzwi nka ‘Streaming’ bukomeje kwiganza mu muziki, hamwe na 87.7% by'isoko ryo muri 2023. Mu Gihe mu mwaka ushize habonetse ‘streams’ zirenga miliyari 179, ziyongereyeho 12.8% muri 2022.

BPI yashyizeho igihembo cya miliyari y'Abongereza ihabwa abahanzi bamaze kugera kuri miliyari zirenga imwe mu Bwongereza barimo Ed Sheeran, The Rolling Stones, na Coldplay.

Flowers ya Cyrus niyo zasakajwe cyane muri uyu mwaka hamwe na miliyoni 198 z’amajwi n'amashusho mu Bwongereza.

Umuhanzi wo muri Canada The Weeknd yongeye kuzamuka cyane kuko album ye nziza cyane, The Highlights, nayo yabaye iya mbere mu mwaka ushize.

Album ya Barbie iriho indirimbo zakunzwe cyane zakozwe n’abahanzi nka Billie Eilish, Dua Lipa, Nicki Minaj na Ice Spice nayo yanditse amateka mu 2023.

Album zanditse amateka akomeye mu 2023 harimo:

1.     The Weeknd - The Highlights

2.     Taylor Swift - Midnights

3.     Taylor Swift - 1989 (Taylor's Version)

4.     Elton John - Diamonds

5.     Harry Styles - Harry's House

6. Fleetwood Mac - 50 Years - Don't Stop

7. Eminem - Curtain Call - The Hits

8. SZA - SOS

9. Arctic Monkeys - AM

10. ABBA - Gold - Greatest Hits


Abahanzikazi bubashywe ku isi bihariye umwanya wa mbere kenshi ku mbonerahamwe z'umuziki mu 2023   


Miley Cyrus ni we muhanzikazi wiganje cyane ku mwanya wa mbere mu mwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND