Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Nikuze Alain Thierry uzwi cyane ku izina rya R-Tuty yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album ye nshya yakozweho n'aba Producer banyuranye barimo Fazzo wagize izina rikomeye kuva mu myaka 15 ishize.
R-Tuty asanzwe abarizwa mu Bubiligi ari naho akorera umuziki. Ariko avuka mu Karere ka Nyarugenge, nubwo muri iki gihe abarizwa muri kiriya gihugu, ku mpamvu z’akazi, ndetse n’urugendo rwo kuhakomereza amashuri ye n’ibindi bikorwa.
Asobanura ko yasoreje amashuri yisumbuye i Muhanga muri St Joseph i Kabgayi, ahitamo kujya mu Bubiligi kubera amahirwe yari abonye. Ariko kandi uretse gukurikirana amasomo ye, yari asanzwe ari n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ku buryo atatekerezaga ko igihe kimwe azakora umuziki mu buryo bw’umwuga.
Yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports igihe kinini nyuma akomereza mu ikipe ya Muhanga ndetse mbere y’uko ajya i Burayi yakiniye ikipe ya Rayon Sports.
Ageze i Burayi nabwo yakiniye amakipe menshi atandukanye yo mu cyiciro cya Kabiri ndetse n’izo mu cyiciro cya Gatatu.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, R-Tuty yavuze ko mu 2010 yahisemo kureka umupira w’umupira atangira gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, ariko bitewe “n’uko ubwo nageraga mu Bubiligi nize ibijyanye n’umuziki kuruta ibyo gukira umupira w’amaguru.”
Avuga ko muri uriya mwaka aribwo yakoze indirimbo ya mbere yise ‘Idini y’Ifaranga’ yakoreye muri Studio ya Unlimited Records i Nyamirambo, ikozwe na Producer Lick Lick.
Akomeza ati “Ni muri uwo mwaka nahise nkora Album ya mbere nise ‘Idini y’Ifaranga’. Nakomeje mu myaka ikurikiraho nkora izindi Album nka ‘Utuvugirizo’ nakoranye na Nyakwigendera Junior Multisystem’.”
Yakomeje urugendo rw’umuziki, akora izindi ebyiri zirimo ‘Umunyaramutima’ ndetse na ‘Ihogoza mu nganzo’ zakozwe na Producer Fazzo.
Ariko bitewe n’ubuzima bwo mu mahanga “Sinabashije kubona akanya gahagije ko kuza kuzimurikira Abanyarwanda mu myaka itambutse.”
R-Tuty avuga ko bitewe n’uko atabonye umwanya wo kuzimurikira Abanyarwanda, yahisemo ko muri uyu mwaka akora Album ikubiyemo indirimbo ze zose, aho agenda azisubiramo.
Ati “Muri uyu mwaka rero nafashe icyemezo cyo gufata indirimbo zaryoshye zose kuri izo Album nkazisubiramo bigendanye n’igihe. Ndetse nkazongeraho n’izindi nanditse byose bigakora Album nshya nshaka gusohora muri uyu mwaka wa 2025.”
Yavuze ko iyi Album izaba yitwa ‘Umunyamugisha’ iriho indirimbo nka: Turuzuzanya, Sugar Love, Iyizire, Urihariye, Ma Raison D’Aimer, Sirimuka Rwanda, Impumeko, Intsinzi ni Yesu, Arabatara, Tureme Agatima ndetse na Byarivanze.
R-Tuty akomeza ati “Hashobora kuzabonekaho n’izindi nakongeraho mu gihe kiri imbere.” Yasobanuye ko kwifashisha Producer Fazzo ahanini yashingiye cyane mu kuba ‘ari umuntu tuziranye kuva kera tugitangira.”
Ariko kandi yambwiye “ko mu kuyikora tuzifashisha abandi ba Producer nka Bob Pro uzwiho gutunganya amajwi n’ibindi.”
Uyu muhanzi yavuze ko Fazzo yatangiye gucura injyana y’izi ndirimbo (Beat) bigahuzwa n’amajwi afatira mu Bubiligi muri studio yitwa Plug the Jack. Ati “Ibyo byose ndabyohereza bigatunganyirizwa mu Rwanda.”
Yavuze ko ari gukora kuri iyi Album mu gihe ari no kwitegura kugaruka mu Rwanda muri uyu mwaka, mu rugendo rugamije kurangiza indirimbo yakoranye n’abahanzi bamwe bo mu Rwanda, ndetse akagirana ibiganiro n’ibitangazamakuru.
Ati “Birashoboka ko nzategura n’ibitaramo byo kumurika iyi Album. Ndashimira abakunzi ba muzika yanjye, ndetse n’abashinzwe kureberera abahanzi muri rusange.”
R-Tuty azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Idini y’Ifaranga’, ‘Isezerano’, ‘Mpenzi Wangu’, ‘Inzoga Iroshya’ ziri kuri album ye ya mbere yise Idini y’Ifaranga. Azwi kandi no mu ndirimbo nka ‘Utuvugirizo’, ‘Akabando’, ‘Kurya Utabara’, ‘Iri Banga’, ‘Icyerekezo’ ziri kuri Album ye ya 2 yise Utuvugirizo.
R-Tuty yatangaje ko agiye kuvugurura indirimbo zigize Album ze eshatu akoremo imwe ashingiye kuzakunzwe cyane
R-Tuty yavuze ko yahisemo gukorana na Fazzo kubera ko ariwe Producer batangiranye urugendo
R-Tuty yavuze ko yakiniye Kiyovu Sports na Rayon Sports adatekereza ko azakora umuziki
R-Tuty yasobanuye ko mu 2010 yageze mu Bubiligi atangira kwiga umuziki, byatumye yiyemeza kuwukora nk’umwuga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IDINI Y'IFARANGA' YA R. TUTY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UTUVUGIRIZO' YA R.TUTY
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'ITABAZA' R-TUTY YAKORANYE NA MANI MARTIN
TANGA IGITECYEREZO