Nyuma y’iminsi Tom Close asabye ko bakora igitaramo cyo guca agasuzuguro, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry'Ubuhanzi yemereye Tom Close mu kuzafatanya nawe mu mitegurire yacyo.
Ibi
byose byo guca agasuzuguro ka Tems byavuye ku buryo Tems yahagaritse igitaramo
mu buryo butunguranye atavugishije abari bamufashije kugitegura ndetse agatanga
impamvu itumvikana ndetse yuzuyemo ibinyoma.
Nyuma
yo kutanyurwa n’ibyo Tems yavuze, Tom Close yatanze icyifuzo cy’uko abahanzi nyarwanda
bakora igitaramo cyo guca agasuzuguro hanyuma bagakorera igitaramo muri BK
Arena ku munsi nk’uwo Tems yari kuzataramiraho.
Tom
Close waje gushyigikirwa na benshi harimo n’abahanzi bagenzi be, kuri ubu
Minisitiri w’Ururyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumwatwishima yavuze ko
yamenye iby’icyo gitaramo kandi biteguye gufatanya na Tom Close gutegura icyo
gitaramo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumwatwishima yagize ati “Ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza. Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye: Tuzafatanya.
Abahanzi b’abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego
w’ibihuha no kutamenya muri ibi bibazo biri mu Karere. Mu gukomeza gutegura iki
gitaramo, mushyiremo korohera inshuti zacu z’abahanzi bo mu mahanga, abenshi
nta makuru bafite, ntitubahutaze. Dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri
kwacu.”
Mu gihe iki gitaramo cyategurwa kigashyirwa mu bikorwa, cyazaba ku munsi umwe nk’uwo Tems yari kuzataramiraho mu Rwanda ariwo ku wa 20 Werurwe 2025.
Minisitiri Utumatwishima yahaye umugisha igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems
Tom Close ni we wagize igitekerezo cyo gukora igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems
TANGA IGITECYEREZO