Kigali

Minisitiri Utumatwishima yahaye umugisha icyifuzo cya Tom Close cyo guca agasuzuguro ka Tems

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/02/2025 11:30
0


Nyuma y’iminsi Tom Close asabye ko bakora igitaramo cyo guca agasuzuguro, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry'Ubuhanzi yemereye Tom Close mu kuzafatanya nawe mu mitegurire yacyo.



Ibi byose byo guca agasuzuguro ka Tems byavuye ku buryo Tems yahagaritse igitaramo mu buryo butunguranye atavugishije abari bamufashije kugitegura ndetse agatanga impamvu itumvikana ndetse yuzuyemo ibinyoma.

Nyuma yo kutanyurwa n’ibyo Tems yavuze, Tom Close yatanze icyifuzo cy’uko abahanzi nyarwanda bakora igitaramo cyo guca agasuzuguro hanyuma bagakorera igitaramo muri BK Arena ku munsi nk’uwo Tems yari kuzataramiraho.

Tom Close waje gushyigikirwa na benshi harimo n’abahanzi bagenzi be, kuri ubu Minisitiri w’Ururyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumwatwishima yavuze ko yamenye iby’icyo gitaramo kandi biteguye gufatanya na Tom Close gutegura icyo gitaramo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumwatwishima yagize ati “Ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza. Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye: Tuzafatanya. 

Abahanzi b’abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’ibihuha no kutamenya muri ibi bibazo biri mu Karere. Mu gukomeza gutegura iki gitaramo, mushyiremo korohera inshuti zacu z’abahanzi bo mu mahanga, abenshi nta makuru bafite, ntitubahutaze. Dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri kwacu.”

Mu gihe iki gitaramo cyategurwa kigashyirwa mu bikorwa, cyazaba ku munsi umwe nk’uwo Tems yari kuzataramiraho mu Rwanda ariwo ku wa 20 Werurwe 2025.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND