Kigali

Nyanza FC yatangiye umwaka, abayobozi basangira n'abakinnyi bayo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/01/2024 11:46
0


Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru, ubuyobozi bw’ikipe ya Nyanza FC, bwasangiye n’abakinnyi mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2024.



Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu taliki ya 3 Mutarama 2024, kibera muri Nyanza Peace Motel iherereye i Nyanza.

Perezida wa Nyanza FC, Camille Musoni yatangiye aha ikaze abakinnyi, abatoza na bamwe mu bafana bari ahabereye uyu musangiro, n'abafatanyabikorwa b’ikipe. Kavumu TSS yo yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo. 

Nyuma yo guhana ikaze abantu bose bitabiriye iki gikorwa, habayeho ibiganiro hagati y’ubuyobozi, umutoza ndetse n’abakinnyi, bafata ingamba zo kuzitwara neza mu mikino yose isigaye ya shampiyona uhereye ku wo bafite kuri uyu wa Gatandatu taliki 6 Mutarama 2024 n’ikipe ikomoka i Rusizi yitwa Spring Hope A.

Abayobozi basabye abakinnyi gutanga byose bafite kugira ngo bavane ikipe ku mwanya udashimishije iriho, ibashe kwigira imbere ndetse izabashe gukina imikino ya ½ muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri season 2023-2024. Kugeza ubu ubuyobozi bukomeje gukora ibishoboka byose ngo ikipe ikomeze kubaho neza. 

Ubu busabane bwasojwe n’umusangiro w’ibiribwa n’ibinyobwa impande zose zifurizanya umwaka mushya wa 2024. Nyanza FC yatangiye nabi shampiyona ahanini bitewe n’impinduka nyinshi zabaye zirimo gukoresha abakinnyi benshi bavuye muri Junior yayo no guhindura umutoza. 

Nyanza FC ni ikipe ifite ibyiciro byose aribyo Ikipe nkuru, Junior, U17, U15, U13 ndetse ikaba iherutse no gutangiza icyiciro cy’abato ba U10 kandi buri cyiciro gifite abatoza babihuguriwe. 


Abakinnyi ba Nyanza FC batangiye umwaka bishimanye n'abayobozi b'ikipe yabo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND