Kigali

Mapinduzi Cup: APR FC yihimuye ikatisha itike, abakinnyi bayo barahembwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/01/2024 18:12
0


Ikipe ya APR FC yatsinze JKU FC yo muri Zanzibar mu mukino wayo wa 2 w'irushanwa rya Mapinduzi Cup ihita ikatisha itike ya 1/4, Niyibizi Ramadhan na Salomon Bindjeme bahabwa ibihembo.



Wari umukino wa 2 wo mu itsinda B  wabaye kuri uyu Wagatatu saa kenda n'iminota 15 ubera ku kibuga cya Amaani International Stadium.

APR FC yatangiye umukino ikina neza ndetse iza no gufungura amazamu ku mupira mwiza waruhinduye na Apam Bemol maze Ruboneka Jean Bosco ashyira ku mutwe usanga Niyibizi Ramadhan ahita atereka umupira mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa JKU FC yatangiye gukina neza kurusha iyi kipe y'Ingabo z'igihugu ishaka uko yakwishyura. bigeze ku munota wa 45+3 Niyibizi Ramadhan yakoreye yateze Saleh Abdalla ari mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi ahita atanga penariti n'ubundi iterwa n'uyu mukinnyi ahita ayireka mu nshundura bajya mu karuhuko banganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri APR FC yaje yongeye kuza ikina neza irusha JKU FC biza no kuyihira ku munota wa 47 ihita ibona igitego cya 2,uwitwa Alioum yararekuye ishoti maze umunyezamu kurifata biramunanira umupira uhita usanga Victor Mbaoma ahita atereka umupira mu nshundura.

Ku munota wa 67 Niyibizi Ramadhan waruri kwitwara neza mu mukino yaje kurekura ishoti riremeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina maze umupira uragenda ukubita ku giti cy'izamu hejuru umanukira mu izamu neza igitego cya 3 kiba kirabonetse.

Umukino warangiye APR FC yegukanye itsinzi y'ibitego 3-1 nubwo umukino ubanza yari yatsinzwe na Singida Fountain Gate FC ibitego 3-1.Bitewe nuko Niyibizi Ramadhan yitwaye muri uyu mukino niwe wahise agirwa umukinnyi w'umukino ahita ahembwa agera ku bihumbi 500 by'Amashilingi.

Usibye uyu mukinnyi kandi na Salomon Bindjeme yahawe igihembo cy'umukinnyi wakiniye neza bagenzi be (fair play) ahabwa agera ku bihumbi 200 by'Amashilingi.

Ikipe ya APR FC yahise ikatisha itike ya 1/4 bitewe nuko izazamuka mu nk'iyatsinzwe neza(best Losers) mu mikino y'amatsinda.

Izasubira mu kibuga kuwa Gatanu ikina na Simba SC yo muri Tanzania barikumwe mu itsinda B.


APR FC yatsinze JKU FC ibitego 3-1


Niyibizi Ramadhan watsinze ibitego 2 bya APR FC ndetse akanagirwa umukinnyi w'umukino 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND