Tariki 30 Ukuboza 2023, i Kigali kuri Onomo Hotel habereye ibirori byo kumurika imbyino n’imideli byiswe ‘RIFI Dance & Fashion Show,’ byitabiriwe na bamwe mu banyamideli bakomeye ndetse n’ababyinnyi bakunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda.
Mu kiganiro na InyaRwanda, bamwe mu
babyinnyi babigize umwuga kandi bahamya ko batunzwe na byo, batangaje ko
batunguwe cyane no kubona hari abakobwa bitinyutse bakagaragaza impano yo
kubyina, kuko bamenyereye ko abakobwa babarizwa muri uyu mwuga ari bacye ndetse
rimwe na rimwe nabo usanga bitinya cyane.
Uwitwa Shakira Kay wakozwe ku mutima cyane no kubona
bagenzi be muri uyu mwuga yagize ati: “Navuga ko nta bakobwa benshi bahari,
ariko n’abahari baritinya kuko n’aba ngaba sinari nzi ko ndi bubabone bitewe n’ukuntu
mba mbashaka.
Numvaga abakobwa nibaba barimo batari burenge babiri. Abakobwa baracyitinya kubera ko bo ubwabo batariyumvamo imbaraga bafite, baracyameze nk’abitinya bakumva ko ibintu byose biri ku bahungu.
Hari imbyino
tujya tubyina, bakavuga ngo ntibazishobora kuko bumva ko uruganda rwo kubyina ari
urw’abahungu cyangwa se n’ababyeyi ugasanga batumye babitinya.”
Jojo Breezy, umwe mu babyinnyi b’abasore bakoze
cyane muri uyu mwaka, we yavuze ko yishimira uko bimeze ubu kuko bitandukanye n’uko
byahoze kera, aho washakaga umukobwa w’umubyinnyi wiyubashye ndetse ufite
intego yo kubigira umwuga ukamubura.
Aganira na InyaRwanda kandi, yatangaje ko yishimira
kubona hari abakobwa bakora umwuga wo kubyina kandi babishishikariza n’abandi,
avuga ko afite icyizere ko bazagenda biyongera umunsi ku wundi.
Divine Uwa, umukobwa w’umubyinnyi umaze kugera ku
rwego mpuzamahanga yavuze ko kimwe mu byamufashije kwitinyuka akinjira muri uyu
mwuga ari intego yari afite yifuza kugeraho.
Ati: “Numvaga ngomba kuba umubyinnyi mpuzamahanga
kandi nkabigeraho, ndishimira ko ubu natangiye kubigeraho.”
Aba babyinnyi bishimira intambwe bagezeho n’uyu
mwaka waranzwe n’akazi kenshi muri rusange, bijeje barumuna babo muri uyu mwuga
bagaragaje impano muri ibi birori gukomeza kubatera ingabo mu bitugu nabo
bakagera kure.
Babasabye kandi kwirinda ubunebwe bakitoza cyane
kuko nabo nk’itsinda ry’ababyinnyi babigize umwuga mu Rwanda ryitwa ‘7 Stars’ ariyo
nkingi ya mwamba bagenderaho umunsi ku wundi.
Bijeje abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’ibikorwa
byabo kuzakomeza kubaha ibyiza byinshi mu mwaka utaha wa 2024 birimo n’igitaramo
bari gutegura, bavuga ko bishimira intambwe ikomeye uyu mwuga umaze kugeraho
ugereranije n’uko kera byahoze abantu batarumva neza akamaro kawo.
Jojo Breezy arishimira intambwe ikomeye yateye muri uyu mwaka
Shakira Kay yishimiye kubona hari abakobwa batangiye gutinyuka umwuga w'ububyinnyi
Divine Uwa yashishikarije abakobwa b'ababyinnyi kureka ubunebwe bakimenyereza gukora cyane
Reba hano ikiganiro cyose InyaRwanda yagiranye na bamwe mu babyinnyi nyarwanda babigize umwuga
TANGA IGITECYEREZO