Kigali

Basize inkuru mbarirano! Abanyarwenya nyarwanda batazibagirana muri 2023

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:31/12/2023 15:34
0


Umubare w'abatambutsa urwenya mu Rwanda wariyongereye, urugand rw'urwenya ruraguka, gusa inkuru za bamwe zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu mwihariko wabo n'ubuhanga bagaragaje.



Byamaze kugaragara ko gutambutsa urwenya atari ugukora ubusa, ahubwo ko ari akazi gatunze benshi cyane cyane mu bihugu byateye imbere. Tugiye kugaruka ku banyarwenya nyarwanda bakunzwe bavuzwe cyane muri 2023.

1. Nsabi


Nsabimana Eric wamenyekanye nka Dogiteri Nsabi, ni umwe mu banyarwenya bamaze kwigarurura imitima ya benshi binyuze mu mwuga wo gutambutsa urwenya akarwaza benshi imbavu. Ni umwe mu bazamukiye muri filime za Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman. 

Dogiteri Nsabi agaragara muri comedy zitandukanye zirimo Dogiteri Nsabi comedy, Big Mind comedy, Mitsutsu comedy n'izindi. Uyu musore ukiri muto, yatumiwe mu bitaramo byinshi by'urwenya harimo na Gen Z Comedy yitabirwa n'abari bacye, atanga ibyishimo.

2. Rufonsina


Uwimpundu Rufonsina benshi bakunze nka Rufonsina binyuze muri filime "Umuturanyi series" ya Kibonge Clapton, yagize umwihariko wo gukina filime avuga ururimi ruzwi nk"Igikiga rukoreshwa mu Majyaruguru n'Uburenganzira by'u Rwanda.

Rufonsina yavuzweho byinshi birimo ibyabangamiye iterambere rye mu mwuga wa filime harimo nko kwakwa ruswa y'igitsina bigatuma atinda gukabya inzozi ze, kurogwa n'abagizi ba nabi, n' ibindi.

Uyu munyarwenyakazi, uherutse kuvugwa cyane binyuze muri filime yakinnye yitwa "The forest" akagaragara yashyize amabere hanze, akomeje gukundwa no kwishimira urwego agezeho. Ni umwe mu bahiriwe cyan n'umwaka wa 2023.

Nubwo yavuzweho inkuru zitandukanye ariko we atangaza ko yishimiye iterambere rye kuko riri kumuha icyizere cyo kuba uwo yarose kuba mu bwana. Ni umwe mu banyarwenya b’abanyarwanda bavuzwe cyane mu 2023, akaba ahagaze neza mu mwuga we.

3. Killaman


Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman ni umwe mu banyarwenya bakunzwe muri uyu mwaka wa 2023 binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kuzamura bamwe mu banyarwenya ba Miss Nyambo, Dogiteri Nsabi, Mitsutsu n'abandi.

Ni umwe mu bavuzwe cyane muri uyu mwaka ku nkuru zirimo iyagarutsweho cyane ivuga ko aryamana n'umukinnyi wa filime Nyambo Jesca uzwi nka Miss Nyambo, ariko ukuri kujya ahagaragara kuvuga ko ari umunyamagambo wagiye mu matwi y'umugore we ashaka kubateranya.

Killaman wavuye mu buzima bubi cyane, yatangaje ko yahinduye imibereho nyuma yo kwisunga filime nyarwanda, Imana ikamucira inzira, nawe akaba ikiraro cyambutsa benshi.

4. Samusure


Karisa Ernest uzwi ku mazina arimo Samusure, ni umwe mu banyarwenya nyarwanda b'abahanga bavuzwe cyane mu mwaka uri gusozwa wa 2023.

Uyu mugabo uri mu mitima ya benshi, yavuzweho inkuru zirimo kunanirwa kwishyura amadeni yafashe, bikamuviramo guhungira muri Mozambique. 

Samusure watabaje yaka ubufasha abakunzi be n'inshuti n'umuryango, yabashije kwishyura amwe mu madeni yari afite, mu gihe atararangira bitunguranye akatirwa n'urukiko igifungo gisubitse n'ihazabu ya Miliyoni 3 Frw ku bwo gutanga sheke "Cheque" itazigamiye kandi abizi.

Ni umwe mu bavuzwe cyane, gusa atangaza ko azagaruka mu Rwanda yaramaze kwishyura amadeni yose asabwa yaba aya Leta n'ay'abaturage yafashe.

5. Mitsutsu


Umunyarwenya Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu watangaje ko yiganye Charlie Chaplin umwongereza watambutsaga urwenya bucece, yakunzwe na benshi ndetse avugwa cyane bitewe n'uburyo asetsa.

Uyu musore ukiri muto, yavuzwe cyane kubera imyambarire idasanzwe imuranga, ingendo isekeje, uburyo avuga n'ibindi. Ni umwe mu bazamuwe na Killaman, akaba yaratumiwe mu bitaramo by'abanyarwenya birimo na Gen Z Comedy iri kwitabirwa ku rwego rukomeye.

6. Isekere Nawe


Senegalais ukomeje kwamamara ku izina rya Isekere nawe, ni umunyarwenya wazamukiye mu banyarwenya bazwi nka Gen Z Comedy, ariko akomeza gutera intambwe yo gukorana n'abakinnyi ba filime bakomeye barimo Bamenya, n'abandi.

Uyu mwana muto utambutsa urwenya mu ishusho y'umuvugabutumwa, akomeje gutuma benshi bamukurikira yaba ku mbuga nkoranyambaga ze, mu bitaramo yitabira n'ahandi.

Isekere Nawe usetsa akoresheje ururiri rw'abanyamurenge, akambara nk'abasaza, agakoresha indirimbo z'Imana zirimo igisirimba, yavuzweho cyane kubera umwihariko we yagaragaje muri Sinema mu mwaka wa 2023.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND