RFL
Kigali

Kuri Noheli kwa Beyoncé hari hakongotse Imana ikinga akaboko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/12/2023 19:14
0


Mu gitondo cyo kuri Noheli nibwo urugo Beyoncé yarerewemo akiri umwana, rwafashwe n'inkongi y'umuriro, ariko ku bw’amahirwe umuryango wari uhatuye ubasha kurokoka nta ngorane zibayeho.



Inkuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye birimo Entertainment Tonight,  ivuga ko uru rugo rwari hafi  gukongoka ariko Imana igakinga ukuboko, nirwo rwarerewemo umwe mu bahanzi b’ibyamamare ku Isi, Beyoncé kugeza agejeje imyaka itanu.

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro rya Houston ryatangaje ko nyuma yo kwakira telefone ibatabaza, bahise bihutira kugera aho iyo nzu iherereye, maze bahagera hagati y’iminota itatu n’itanu.

Umuyobozi w'Akarere, Justin Barnes, yagize ati: "Twabashije kuyizimya mu minota igera ku 10." Kugeza ubu icyateye iyi nkongi y'umuriro kirimo gukorwaho iperereza.

Nubwo iyi nkuru yahindishije benshi umushyitsi, abagize umuryango wari ucumbitse muri iyi nzu bashoboye gusohokamo nta nkomyi, birinda ibikomere cyangwa kuhasiga ubuzima.

Umuryango wa Beyoncé waguze iyi nzu ahagana mu 1982, uyu muhanzikazi ayibamo kugeza afite imyaka itanu. Iyi nzu iherereye i Houston muri Texas, igizwe n’amagorofa abiri yubatswe mu 1946.


Inzu Beyonce yarerewemo akiri muto yafashwe n'inkongi y'umuriro kuri Noheli



Iyi nzu niyo Beyonce yakuriyemo kugeza ku myaka itanu y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND