Kigali

Intego za mbere za Peter Kamasa wagizwe umutoza mukuru wa APR WVC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/12/2023 10:17
0


Umunyamakuru ndetse akaba n'umutoza umaze igihe mu mukino wa Volleyball, Peter Kamasa, yagizwe umutoza wa APR WVC, yiha intego yo gutsinda buri mukino.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo amakuru y'uko Peter Kamasa yagizwe umutoza wa APR Volleyball club y'abagore yagiye hanze, aho umuvugizi w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball, Amon ariwe wayatangaje bwa mbere.

Mu kiganiro Peter Kamasa yagiranye na InyaRwanda, yemeje aya makuru ndetse agaruka ku migabo n'imigambi yinjiranye muri iyi kipe. Yagize ati: "Yego amakuru niyo ubu ndi umutoza wa APR WVC mu gihe cy'amasezerano y'umwaka umwe". 

"Ubu turi gukora imyitozo itarimo gukora ku mupira, nibura mu cyumweru cya kabiri akaba ari bwo twatangira gukora ku mupira ndetse no kwiga amayeri yo mu kibuga."

Peter Kamasa ubwo yari umutoza wa REG VC

Agaruka ku ntego afite ku ikipe, yavuze ko kuba umutoza wa APR WVC nta bundi buryo buba buhari usibye gutsinda. Yagize ati: "APR WVC ni ikipe igomba gutsinda, nta nzira y'ubusamo igira, ugomba gukora cyane ugatanga ibyo ufite, kugira ngo urebe ko mwatwara ibikombe, kandi nanjye niyo ntego."

Peter Kamasa azungirizwa na Igihozo Cyuzuzo wari umaze imyaka 15 ari umukinnyi wa Volleyball, ndetse akaba yakiniraga APR WVC. 

Peter Kamasa yagarutse ku mutoza we wungirije, ati: "Yvette ntabwo ari mukuru mu myaka ariko ni umukinnyi umaze igihe muri Volleyball". 

Ku mugira muri mu ikipe ni byiza kuko hari ibibazo abakobwa batambwira ariko we bakaba bamwisanzuraho ubundi akaza tukabirebera hamwe, ndizera ko tuzagera ku musaruro dufatanyije kuko dusanzwe tunaziranye." 

Peter Kamasa wambaye umwenda wa Orange, mu 2019 yakoranye amahugurwa ya Level 1 ari kumwe na Yvette umuri imbere 

Peter Kamasa wabaye umukinnyi wa Volleyball, amenyerewe mu mwuga w'ubutoza, aho yatoje amakipe arimo REG, Rwanda Revenue Authority VC, Kirehe VC, ndetse akaba abitse igikombe cya shampiyona ya 2016/17 ari kumwe na REG VC.

Hari haciye icyumweru kimwe ubuyobozi bwa APR WVC butandukanye n'abatoza bayo bari bayobowe na Siborurema Florien na Umutesi Josée wari umwungirije aho bazize umusaruro muke ikipe yagize mu mwaka w'imikino utambutse. 

Peter Kamasa yihaye intego yo gutsinda imikino nk'uko ari nazo ntego z'ikipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND