Kigali

Rwamagana: Ba Gitifu b'Utugari na DASSO bahawe moto bibutswa umukoro bafite

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/12/2023 15:36
0


Ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, mu Karere ka Rwamagana, Abanyamabanga Nshingwabikowa b'Utugari n'abahuzabikorwa b'urwego rushinzwe kunganira Akarere mu bijyanye n'umutekano DASSO bahawe moto, ubuyobozi bw'Akarere bubasaba kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo.



Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko abanyamabanga Nshingwabikowa b'Utugari bujuje ibisabwa bose bazahabwa moto ariko abanyamabanga Nshingwabikowa b'Utugari b'agateganyo bo ntibari mu bazazihabwa.

Abahuzabikorwa ba DASSO mu Mirenge 14 ndetse n'abakozi 4 bakorera urwo rwego ku rwego  rw'Akarere bafite inshingano zituma bahura n'abaturage nabo bahawe moto .

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bahawe moto baganiriye na InyaRwanda.com  bagaragaje ko moto bahawe zizabafasha kunoza imitangire ya serivisi ndetse no kwihutisha gukemura ibibazo by'abaturage .

Umwe mu banyamabanga  Nshingwabikowa b'Akagari baganiriye na InyaRwanda.com ,Mugirimana Adohrerata  yavuze ko mu  mitangire ya serivisi babangamirwaga  no kubura uburyo buborohereza ingendo ndetse ahamya ko guhabwa moto bigiye kuzana  impinduka mu gukemura ibibazo by'abaturage.

Yagize ati: "Hari igihe umuntu yagwaga mu kiyaga cyangwa baduhamagara baduha amakuru y'ahantu habereye urugomo bikatugora kugerera ku gihe  aho byabereye kuko byadusabaga gutegereza ko umumotari atugeraho.

Ubwo baduhaye moto tugiye gutanga serivisi zinoze kurusha uko twazitangaga kuko ikibazo twari dufite cyakemutse  tuzajya tugera ku muturage  udukeneye Kandi kuburyo bwihuse."

Abakorera urwego rwa DASSO nabo batangarije itangazamakuru ko moto bahawe zizabafasha kwegera abaturage nk'uko byemezwa na Ndayiragije OBed ushinzwe guhuza abaturage bagana Akarere n'ubuyobozi mu rwego rwa DASSO.

Yagize ati " Kugera ku muturage twabikoraga ariko bikaba byatugoraga ariko ubu ubwo duhawe izi moto umusaruro uziyongera kandi impinduka zizagaragara mu nshingano duhabwa n'ubuyobozi bw'Akarere.Tuzajya tugera ku muturage kandi dutangire amakuru ku gihe ."


Mayor Mbonyumuvunyi Radjab yashyikirije moto abanyamabanga Nshingwabikowa b'Utugari n'abakozi ba DASSO abasaba gukemura ibibazo by'abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abanyamabanga Nshingwabikowa b'Utugari bahawe moto n'abakozi ba DASSO kuzifashisha mu kazi ndetse bakihutisha serivisi zijyanye no gukemura ibibazo by'abaturage.

Yagize ati: "Moto bahawe n'igikoresho kizajya kibafasha kuzuza inshingano zabo . Turasaba kugera ku muturage wese ubakeneye kuko ubu nta rwitwazo bafite, icyo dushyize imbere n'ugukemura ibibazo by'abaturage no kumenya ibibazo abaturage bafite umunsi ku munsi bitewe nuko uburyo bwo kubikora babufite kandi tuzabaha n'ibindi bizabasha  bijyanye n'izi moto bahawe."

Mu karere ka Rwamagana, abahuzabikorwa ba DASSO 18 ndetse n'abanyabamabanga Nshingwabikowa 62 nibo bazahabwa moto zizabageraho muri iki cyumweru, ubwo hakorwaga umuhango wo kuzitanga ku ikubitiro hatanzwe moto 42 hakaba hasigaye 38 kuko muri iki gikorwa hazatangwa moto 80. Uretse Moto bahawe bazajya banahabwa 100.000 Frw yo kwifashisha gukemura ibibazo bijyanye n'izo moto .



Abanyamabanga Nshingwabikowa b'Utugari n'abakozi ba DASSO bahawe moto

Akanyamuneza kari kose nyuma yo gushyikirizwa moto 


Moto 80 nizo zizahabwa Abanyamabanga Nshingwabikowa b'Utugari n'abakozi ba DASSO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND