RFL
Kigali

Umuhanzikazi Demi Lovato yambitswe impeta n'umukunzi we Jordan Lutes

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/12/2023 15:34
0


Ibyishimo n'ibyinshi ku muhanzikazi Demi Lovato nyuma yaho umukunzi we Jordan Lutes amwambitse impeta y'urukundo akamusaba ko yamubera umufasha mu minsi ya vuba.



Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Demi Lovato, uri mu banyamerika bacye bavanga injyana ya Pop na Rock, agiye gusoza umwaka wa 2023 yitegura ku rushinga n'umukunzi we Jordan Lutes wamaze kumwambika impeta y'urukundo amusaba ko b'abana ubuziraherezo.

Nk'uko Demi Lovato yabisangije abamukurikirana kuri Instagram, yaberetse impeta ikoze muri diyama yambwitse n'umukunzi we Jordan Lutes maze ayikurikiza amagambo yuje imbamutima ati: 'Ntabwo nakwizerako ngiye kubana n'urukundo rw'ubuzima bwanjye! Ibyishimo bivanze n'amarira y'ibyishimo ni byose kuri njye kuko byashimishije cyane kuba umukunzi wanjye yansabye ko tubana''.

Umuhanzikazi Demi Lovato yambitswe impeta n'umukunzi we Jordan Lutes

Demi yerekanye impeta ya diyama yambitswe n'umukunzi we

Demi Lovato w'imyaka 31 y'amavuko n'umukunzi we Jordan Lutes w'imyaka 32 bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga ibyaranze iri joro bise ko ridasanzwe. Jordan Lutes uzwiho kwandikira indirimbo abahanzi bakomeye barimo nka Miley Cyrus, Justin Bieber n'abandi, yatangiye gukundana na Demi Lovato mu ntangiriro za 2022 none umwaka wa 2023 ubasize bagiye mu mushinga wo gukora ubukwe.

Demi Lovato na Jordan Lutes batangiye gukundana muri Mutarama ya 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND