Kigali

Hakorwa iki ngo umuvuduko w’imyidagaduro nyarwanda ishingiye ku kwikirigita ugabanuke?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/12/2023 10:24
0


U Rwanda ruratera imbere mu nguni zose z’imibereho ariko iyo unyujije amaso neza mu myidagaduro ubona ko hakiri byinshi byo gukorwa cyane bishingiye ku guhanga udushya aho gushingira ku kinyoma no kwibeshyera ibigwi kwa benshi badafite.



Imvano y’iyi nkuru ahanini yasembuwe n’ikintu gikomeye, kandi ubaye ukunda ibikorwa wakumva ko kitagakwiriye kuba umwana ukiri muto ateze kuzamukira mu kinyoma [prank].

Umunsi umwe nari nicaye nyuza amaso mu biganiro bikorerwa ku muyoboro wa YouTube, sindi umuntu ureba gusa iby’abamaze kugera kure gusa cyangwa bifite imibare yo hejuru, hari nubwo ndeba iby’abakizamuka kenshi usanga birebwa na bacye.

Nyamara ababikora nabo baba bafite ibyo bifuza gutambutsa kenshi usanga binafite n’umwimerere wabyo. Ikindi kinera kubireba ni uko nzi ko twe tubyina tuvamo ariko mba nibaza kuri ejo hazaza h'ibyo duhirimbanira ngo niba hari umusanzu nywutange ntarirarenga.

Ubwo narebaga kimwe mu biganiro, numvise umuhanzi wumvise indirimbo ze wumva zimeze neza ariko nyamara aho gushyira imbaraga mu gukomeza gukora ibyiza kuko akeza kigura nubwo no kwamamaza ari ingenzi, we wumvaga afite gahunda ngo yo guhanga ikinyoma cyatuma amenyekana.

Aha niho nahereye nibaza byinshi kuri ibi byitwa ‘Prank’, utabisobanukirwa neza ni ibinyoma bigamije gukurura amarangamutima y’abantu wifashishije gukora ikintu kidafite ishingiro.

Urugero ni nk'aho umuhanzi mu ngeri zitandukanye yaba mu muziki, imideli na filime, usanga yabeshye ko yapfuye, yakoze ubukwe, akagaragara yambaye ubusa n’ibindi, agira ngo avugwe kuko wenda hari ikintu yenda gushyira ku isoko yaba filime, indirimbo, imyambaro n’ibindi.

Ibi kandi binajyanirana n'abo usanga biharajeho umuco wo kugura ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, kugura imibare y'abarebye ibihangano byabo ‘views’ cyangwa ‘likes’ ku byo wasangije abantu.

Ababikora baba bagamije kwerekana ko hari ibyo bagezeho nyamara bidahari. Wibwira ko uri kwiyubaka nyamara mu buryo bumwe n’ubundi uri kwisenya binagira ingaruka ku kuba wasanga umuhanzi yateguye igitaramo akabura umuntu n'umwe.

Nta muntu tubyifuriza ariko bijya bibaho kuko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kwemeza rubanda aho kuba wowe ubwawe ngo ukore ibyo ushoboye kandi wishimire umusaruro w’amaboko yawe.

Ibi byose byatumye nyuza amaso mu Rwanda mpera mu banyamuziki, nyarukira mu banyamideli, ndeba abakinnyi ba filime, ndavuga nti uzi ko bishoboka rwose ko tugumye muri aya twazisanga n’ikinyejana kigeze tutaragira isoko rifatika!.

Reka ngaruke gato ku muziki kuko usanga usunika byinshi mu bikorwa bya muntu kugeza ubu uretse umuhanzi nyakwigendera Yvan Buravan wari utangiye kurwana urwo rugamba rwo gushaka kureba ko umuziki gakondo nyarwanda yawuhuza n'aho isi igeze bikaba byabyara injyana runaka.

Naho ubundi nta kintu kihariye dufite mu muziki nyamara umwihariko utanga umusaruro urambye rwose.

Urebye ibihugu bya Afurika bihagaze neza mu muziki ku isi ni uko bifite injyana byihariye, ibyo kandi unasanga binamurikira isi ibindi bikorwa byihariye muri ibyo bihugu.

Reka duhere hano mu Karere, urebye muri Congo Kinshasa igihugu kimaze imyaka itari micye kiyoboye mu muziki, injyana yabo yitwa Lumba yarafashe bigendana n’imibyinire y’itsinda rigari no kugenda bikirizanya. Ibi byafunguye amarembo binarema ibikomerezwa birimo Koffi Olomide, Awilo Longomba, Wellarson na Fally Ipupa.

Aba bagabo bose kugeza n’ubu ku isi yose ntaho bagera ngo babure abaza kubashyigikira, yaba abumva igiswahili, igifaransa n'Ilingala bakunze gukoresha mu muziki wabo. N'abatumva ururimi na rumwe muri izo, ariko bakururwa n’injyana n’udushya tubaranga ku rubyiniro.

Urebye muri Tanzania, bakora izindi njyana ariko Bongo Flava ituma uwumvise umuziki waho ahita amenya ko uturutse muri kiriya gihugu.

Muri iyi minsi Amapiano nayo yatumye igihugu cya South Africa gikomeza guhagarara neza mu myidagaduro dore ko n’ubundi cyari gisanzwe gihagaze bwuma nka kimwe mu bihugu byabumbatiye umuco wa kinyafurika.

Cyamumbatiye umuco nyafurika ushingiye ku njyana ya Reggae yakomotse mu gihugu cya Jamaica, ariko abarimo Lucky Dube bakaza gutuma ikundwa cyane muri Afurika y'Epfo no mu isi nzima dutuye.

Uyu munsi umuziki urimo utigisa isi cyane, ni Afrobeat injyana ikomoka mu gihugu cya Nigeria. Kugeza ubu iki gihugu kiri mu biyoboje isi y’imyidagaduro inkoni y’icyuma.

Hamwe n'izi ngero nkeya muri nyinshi zihari, birumvikana ko abareberera inyungu z’uruganda rw’ubuhanzi bagifite ibyo gukora cyane bashishikariza abakiri bato gushingira ku guhanga ibyiza aho guharanira ubwamamare no guhimba ibinyoma (Prank).

Imyidagaduro ishingiye ku kinyoma igurumana nk’ibishangara ariko ikibatsi cyayo ntikirambe, ariko iyubakiye ku dushya igasa nk’uwakijwe mu bishyitsi yaba byumye cyangwa ari bibisi, nyamara ikibatsi cyawo kiratinda.

Mu gusoza iyi nkuru, hari abahanzi bo gushimira uretse na Yvan Buravan nka King James na we hari uburyo yashatse kubyinjiramo, Pastor P n'abandi babigerageza, ariko ni urugamba rukwiye kuba urwa buri muhanzi mu ruganda rw’ubuhanzi ku buryo havumburwa iyo njyana yatuma isi inyeganyega biturutse mu rwagasabo.

Si mu ruhande rw’umuziki gusa ubona ko nko muri filime hari abantu bagenda bakora izihariye zinahatana n’izindi nko mu maserukiramuco zigatsinda, ariko naho hacyenewe imbaraga nyinshi.

Mu mideli naho ni uko yaba abayihanga n’abayimurika bakwiye gukomeza gufashwa kubona ko ‘prank’ atari ryo shingiro ry’imyidagaduro ifite intego kandi y’akazi, ahubwo gukora cyane ndetse ugakora ibiramba, ni byo by’ingenzi bisumba ibindi.

Benshi muri iyi minsi bifashisha [prank] mu gukurura ababakurikira ibintu bitari bibi cyane ariko bidakwiye kurambirizwaho kuko bigira ikibatsi nk'icy'amashara








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND